Basketball: Nibishaka Brigitte na Cyuzuzo Rebecca babonye ikipe mu Bufaransa

Abakinnyi babiri b’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abangavu batarengeje imyaka 18, Nibishaka Brigitte na Cyuzuzo Rebecca, bagiye kwerekeza mu igeregeza mu ikipe y’abato ya Tango Bourges Basket ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.
Ni nyuma y’aho abakinnyi bombi bitwaye neza mu Gikombe cya Afurika cy’Abangavu batarengeje imyaka 8 cyabereye i Petoria muri Afurika y’Epfo muri Nzeri 2024.
Nibishaka Brigitte w’imyaka 19 ni umwe mu bakinnyi beza b’abakobwa bari kuzamuka neza muri Basketball y’abagore mu Rwanda ndetse mu mwaka ushize wa shampiyona yabaye mukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 501.
Mugenzi we Cyuzuzo Rebecca w’imyaka 18 ukinira the Hoops Rwanda numwe mu bagezi umwka mwiza muri shampiyona ndetse no mu gikombe cya Afurika ‘’FIBA U 18
FERWABA isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Tango Bourges Basket agamije guteza imbere basketball mu Rwanda harimo gutanga amasomo ya siporo, kongera ubushobozi abatoza b’u Rwanda no kugeza u Rwanda kuba igicumbi cy’iterambere rya Basketball y’abagore muri Afurika.
Tango Bourges Basket isazwe ari ikipe ikomeye muri Basketball y’u Bufaransa aho yatwaye irushanwa rya FIBA mu Bagore mu mwaka 1995 na 2001.
Iyi kipe kandi yatwaye ibikombe by’u Burayi inshuro eshatu n’igikombe cya shampiyona inshuro esheshatu

