Basketball: Nate Ament uri mu bakinnyi bari kuzamuka neza yageze mu Rwanda

Nate Ament uri mu bakinnyi bari kuzamuka neza muri Basketball yageze mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azasura ibice nyaburanga akazanahura n’abakinnyi bakiri bato muri uyu mukino.
Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukinira Tennessee Basketball izwiho kuzamura impano zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9 Kanama 2025.
Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.
Ament ufite nyina w’Umunyarwanda, aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe n’uruganda rwa Reebok bakorana.
Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.
