Basketball: Ishimwe mu bakinnyi bahamagawe n’ikipe y’Igihugu yitegura igikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 9, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Basketball, Dr Cheikh Sarr, yahamagaye abakinnyi 12 barimo Ishimwe Lars Licken mu ikipe y’Igihugu yitegura imikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025. 

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira kwitegura amajonjora ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika, aho u Rwanda ruzakinira muri Maroc kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025. 

Uru rutonde rugaragaraho umukinnyi mushya wahamagawe ku nshuro ya mbere ari we Ishimwe Lars Licken uheretse kwerekeza muri Tigers BBC avuye muri Golden Bear Basketball Club yo muri Kaminuza ya Alberta muri Canada.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe barimo Ntore Habimana na Axel Mpoyo bakınıra APR BBC batakoreshejwe mu ijonjora rya mbere ryabereye muri Senegal mu kwezi k’Ugushyingo 2024. 

Icyo gihe bari basabye Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA) ikiruhuko bavuga ko byaba byiza batitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

Gusa hari amakuru yavugwaga ko aba bakinnyi bafashe iki cyemezo bitewe n’amafaranga iri shyirahamwe ryari ribabereyemo.

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma. 

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izatangira imyitozo yitegura iyi mikino ku wa Mbere, tariki 10 Gashyantare 2025.

Imikino y’gikombe cy’Afurika (FIBA AFROBASKET 2025) izabera muri Angola mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2025.

Urutonde rw’abakinnyi 12 bahamagawe mu ikipe y’igihugu 

Antino Jackson, Ishimwe Lars Licken, William Robeyns, Shema Bruno, Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ndizeye Dieudonne, Hagumintwari Steven, Axel Mpoyo, Shema Bruno, Muhizi Prince, Shema Osborn, Furaha Cadeaux de Dieu, na Bigirumwami Noah salim.

Ishimwe Lars Licken wa Tigers BBC yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu
Axel Mpoyo aheruka mu Ikipe y’Igihugu mu 2022, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Ntore Habimana yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu yegukanye umwanya wa gatatu muri Afrocan yabereye muri Angola
Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 10 Gashyantare
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 9, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE