Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zatsinze Morcco mu gikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Ingimbi z’u Rwanda muri Basketball zatsinze Morocco amanota 56-51 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiri kubera muri Afurika y’Epfo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri 2024.

Muri uyu mukino u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo ruyobora itsinda C nyuma yaho rutsinze Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere amanota 81-64.

U Rwanda rwatangiye umukino neza abakinnyi bitwaye neza cyane  nka Kayijuka Dylan Lebson.

Iminota itanu ya nyuma Morocco yatangiye kwinjira mu mukino itsinda amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye Morocco iyoboye umukino n’amanota 13 ku 8 y’u Rwanda

Mu gace kabiri, ikipe y’igihugu yagarukanye imbaraga Kayijuka Dylan akomeza gutsinda amanota menshi.

Aka gace karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 32 kuri 30 ya Morocco.

Mu gace ka gatatu, amakipe yagarutse yigana amanota atangira kuba make

Aka gace karangiye u Rwanda rukomeje kuyobora umukino n’amanota 43 kuri 39 ya Morocco.

Mu gace ka nyuma amakipe yombi yakomeje kugendana ku manota ari nako Rushema na Kayijuka batsinda amanota.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Morocco amanota 56-51, rubona intsinzi ya kabiri yikurikiranya bituma ruyobora itsinda C n’amanota ane rukurikiwe na Morocco n’amanota atatu.

Muri uyu mukino Dylan Lebason Kayijuka yatsinze amanota 25.

Umukino wabanje muri iri tsinda Zambia yatsinze Afurika y’Epfo amanota 70-61.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024 rukina na Zambia saa mbiri z’ijoro mu mukino wa nyuma mu itsinda C.

U Rwanda kandi ruhagarariwe no mu bakobwa, aho rumaze gutsinda umukino umwe rutsindwa undi. Uwa nyuma mu itsinda ruzahura na Cameroun ku Cyumweru, tariki 8 Nzeri 2024 saa kumi n’imwe n’igice.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE