Basketball: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Maroc gushaka itike ya “FIBA Afrobasket 2025”

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ikipe y’Igihugu y’abagabo mu mukino wa Basketball yerekeje i Rabat muri Maroc gukina imikino y’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika “FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers”, izatangira guhera kuva ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, ni bwo abagize ikipe y’Igihugu barimo abakinnyi n’abatoza bahagurutse i Kigali berekeza i Rabat bayobowe n’Umutoza Mukuru Dr Cheikh Sarr.

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.

Mbere yo gukina iri rushanwa nyirizina, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina imikino ibiri ya gicuti n’iya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza ijonjora rya nyuma.

Iyi mikino yombi iteganyijwe tariki ya 17 na 19 Gashyantare 2025.

Muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

Urutonde rw’abakinnyi 12 berekeje muri Maroc

Antino Jackson, Ishimwe Lars Licken, William Robeyns, Shema Bruno, Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ndizeye Dieudonne, Hagumintwari Steven, Axel Mpoyo, Shema Bruno, Muhizi Prince, Shema Osborn, Furaha Cadeaux de Dieu, na Bigirumwami Noah Salim.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE