Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yatangiye umwiherero ishaka itike y’Igikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe y’igihugu y’Abagabo mu mukino wa Basketballl yatangiye umwiherero yitegura imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers”, izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki 22-24 Ugushyingo 2024.

Ni umwiherero watangiye kubera muri Petit Stade i Remera ku wa Kabiri, tariki ya 6 2024, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Abo bakinnyi bari gukorana n’Umutoza Dr Cheikh Sarr, Yves Murenzi, umutoza wa mbere wungirije ndetse na Kenny Gasana, umutoza wa kabiri wungirije.

Abakinnyi bahamagawe barimo bashya barimo Umunyamerika, Antino Jackson, Alexandre Aerts wo mu Bubiligi akaba ari murumuna wa William Robeyns, Manzi Kenny uba muri Australia na Shema Bruno wa APR BBC.

Abandi ni Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, William Robeyns, Ndizeye Dieudonne, Hagumintwari Steven, Kazeneza Emile Galois, Axel Mpoyo, Shema Bruno, Muhizi Prince, Shema Osborn na Bigirumwami Noah.

Muri iyi mikino y’amajonjora y’ibanze, U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.

Igikombe cy’Afurika (FIBA AFROBASKET 2025) izabera muri Angola mu mpeshyi ya 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE