Basketball: Ibyo kwitega mu mikino ya Kamarampaka igiye guhuza amakipe y’ibigugu mu Rwanda

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amakipe yabonetse muri ane ya mbere mu bagabo muri Shampiyona ya Basketball acakirane mu mikino ya Kamarampaka yiswe “Betpawa Playoffs” iteganyijwe gutangira tariki 30 Kanama 2024.
Mu bagabo, iyi mikino izakinwa na Patriots BBC yabaye iya mbere aho izacakirana na Kepler BBC ya kane, APR BBC ya kabiri izahura na REG BBC ya gatatu.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, amakipe yose ahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
Mu mikino ya ½, biteganyijwe ko hazakinwa imikino itanu aho itanze indi gutsinda itatu ari yo ikomeza. Mu gihe ku mukino wa nyuma hazakinwa irindwi itanze indi gutsinda imikino ine izegukana igikombe.
Bitandukanye n’umwaka ushize, umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagabo n’abagore MVP azahebwa 2000 by’Amadorali ya Amerika avuye 1500.
Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona mu bagabo izahembwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mu bagore ari miliyoni 10 Frw.
Mu mwaka ushize wa 2023, Amakipe ya APR mu bagabo n’abagore niyo yegukanye igikombe cya shampiyona.
Uko umunsi wa mbere uteganyijwe mu bagabo kuri Petit Stade:
Patriots BBC izahura na Kepler BBC saa kumi n’Ebyiri;
APR BBC Izahura na REG BBC saa Mbiri n’igice.