Basketball: Hagiye kuba imikino ya nyuma y’irushanwa ribanziriza shampiyona 2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 4, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Taliki 04-02-2022

Abagore

REG BBC-APR BBC (Amahoro-18h00)

Abagabo

Umwanya wa 3

REG BBC-IPRC Kigali (Amahoro-16h00)

Umukino wa nyuma

Patriots BBC-APR BBC (Amahoro-20h00)

Kuri uyu wa Gatanu taliki 04 Gashyatare 2022 ni bwo hakinwa imikino ya nyuma y’irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball mu bagabo n’abagore “ FERWABA Preseason Tournament 2022”, rikaba ryaratangiye taliki 28 Mutarama 2022.

Mu bagabo, ikipe ya Patriots BBC irakina na APR BBC ku mukino wa nyuma , umukino urabera kuri Sitade Nto Amahoro i  Remera  saa mbiri (20h00). Mu mikino yo mu matsinda, zari kumwe aho  ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 71 kuri 62.

Uyu mukino wa nyuma  urabanziririzwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu  uhuze REG BBC na IPRC Kigali (16h00).

Ikipe ya Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG BBC muri ½ nyuma yo kuyitsinda ku manota 75 kuri 65 naho APR BBC itsinda IPRC Kigali amanota 72 kuri 51.

Muri iki cyiciro, amakipe 8 ni yo yari yitabiriye  aho yari agabanyije mu matsinda abiri. Itsinda A ryari rigizwe na  REG BBC, IPRC Kigali, UGB na IPRC Huye aho itsinda B ririmo Patriots BBC, Tigers BBC, APR BBC na Shoot 4 Stars BBC.

Mu bagore, umukino wa nyuma urahuza  ikipe ya REG BBC na APR BBC. Uyu mukino urabera kuri Sitade Nto Amahoro i  Remera  saa kumi n’ebyiri (18h00). Ikipe ya The Hoops yegukanye umwanya wa 3 itsinze UR Huye ku manota 71 kuri 35.

Ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri ½  ikipe ya UR Huye iyitsinze amanota 108 kuri 16 naho APR BBC isezerera The Hoops ku manota 65 kuri 54.

Mu cyiciro cy’abagore, amakipe 6 ni yo yari yitabiriye aho yari yashyizwe mu matsinda 2, itsinda A ryari rigizwe na   REG BBC, APR BBC na IPRC Huye naho itsinda B ririmo The Hoops, UR Huye na UR CMHS.

Ikipe ya REG BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona muri 2021 mu bagabo  itsinze ku mukino wa nyuma IPRC Kigali amanota 67 kuri 53 naho mu bagore igikombe gitwarwa na IPRC Huye itsinze The Hoops amanota 71 kuri 59.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 4, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE