Basketball: Bwa mbere mu Rwanda hazakinwa igikombe kiruta ibindi “Super Cup” 

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko hagiye gukinwa igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “Super Cup” mu bagabo no mu bagore.

Iki gikombe gishya kigiye guhatanirwa ku nshuro ya mbere giteganyijwe ku wa 17 Mutarama 2025 muri BK Arena.

Uwo ni umwe mu myanzuro yafashwe mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWABWA yateranye mu Ukuboza 2023. 

Mu bagabo, iki Gikombe cya “Rwanda Super Cup” kizakinwa na APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2024 na REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup na APR BBC.

Mu bagore, “Rwanda Super Cup” izahuza REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2024 na APR WBBC yegukanye Rwanda Cup 2024. 

Biteganyijwe ko Shampiyona Nshya ya Basketball ya 2025 mu bagabo n’abagore izarangira ku wa 24 Mutarama 2025.

REG WBBC na APR WBBC bagiye guhatanira igikombe cyiruta ibindi “ Super Cup”mu bagore
APR BBC na REG BBC nibo bazahatanira “ Super cup “ mu bagabo
Ku nshuro ya mbere muri Basketball y’U Rwanda hagiye gukinwa “ Super Cup” mu Bagabo n’abagore
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE