Basketball: Amakipe y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda abura itike y’igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Uganda mu batarengeje imyaka 18 mu bahungu yatsinze iy’u Rwanda amanota 68-66, yongera kuyitsinda mu bakobwa, iyitsinda amanota 82-52, bityo amakipe yari ahagarariye Uganda yegukana Igikombe cy’Imikino y’Akarere ka gatanu abona n’itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025.
Iyi mikino ya nyuma yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2024 i Kampala muri Uganda ku kibuga cya Lugogo Indoor Arena.
Umukino wa nyuma mu bahungu, Uganda yawutangiye neza itsinda amanota arindwi, u Rwanda rutarabona na rimwe. Iyi kipe yakomeje gutsinda cyane isoza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 17.
U Rwanda rwasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri Kayijuka Dylan atangira gutsinda amanota menshi ari nako ikinyuranyo kigabanyuka.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, amakipe yombi yanganyije amanota 29-29 ariko mu minota ibiri ya nyuma Bizimana Kayira Plamedie yatsinze amanota yafashije u Rwanda gusoza igice cya mbere ruyoboye umukino n’amanota 34 kuri 29 ya Uganda.
Mu gaca ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana ariko ubwo kari kageze hagati, Uganda yongeye kuyobora umukino itangira no gushyiramo ikinyuranyo. Aka gace karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50 y’u Rwanda.
Agace ka nyuma karimo ihangana rikomeye, amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane. Abasore b’u Rwanda baje gutakaza umupira mu minota ya nyuma y’umukino, Uganda itinda neza.
Umukino warangiye Uganda yatsinze u Rwanda amanota 68-66 yegukana Igikombe cy’Imikino y’Akarere ka gatanu ndetse n’itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo.
Umunyarwanda Kayijuka Dylan Lebson yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi muri iri rushanwa.
Mu bakobwa, Ikipe y’Igihugu ya Uganda nabwo yihereranye iy’u Rwanda iyitsinda amanota 82-52 yegukana Igikombe cy’Imikino y’Akarere ka gatanu ndetse n’itike yo kuzitabira Igikombe cy’Afurika.
Muri iri rushanwa, Umunyarwandakazi, Nibishaka Brigitte yahembwe nk’uwakuyemo imipira myinshi yari igiye kujya mu nkangara (Rebound).


