Basketball: Amakipe y’igihugu y’abakina ari batatu yerekeje muri Madagascar

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Amakipe y’igihugu ya Basketball mu bagabo n’abagore y’abakina ari batatu, berekeje i Antananarivo muri Madagascar, aho yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika “FIBA 3X3 Africa Cup 2024”, kizatangira kuva tariki 29 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2024.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, ni bwo abagize amakipe y’igihugu bahagurutse i Kigali berekeza i Antananarivo muri Madagascar bayobowe n’Umutoza Mukuru Moïse Mutokambari.

Iri rushanwa Nyakurika rizitabirwa n’ibihugu birimo Benin, Satarafurika, Comoros, Misiri, Kenya, Liberia, Morocco, Afurika y’Epfo, Uganda, Algeria, Maurtania, Seychelles, u Rwanda na Madagascar yakiriye. 

Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa rwegukanye umudali w’umuringa, mu mikino yabereye mu Misiri.

Irushanwa riheruka ryegukanwe na Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore.

Abakinnyi berekeje muri Madagascar

Mu bagabo ni: Turatsinze Olivier, Ngabonziza Patrick, Uwitonze Justin, Twizeyimana Cyiza Chandelier.

Mu bagore: Dusabe Jane, Akariza Nelly, Uwimpuhwe Violette, Mwizerwa Faustine

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE