Basketball: Zone 5: Abangavu b’u Rwanda batsinzwe umukino wa kabiri bikurikiranya

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa yatsinzwe na Tanzania amanota 70-69, itakaza umukino wa kabiri wikurikiranya mu mikino y’Akarere ka Gatanu (FIBA Africa U18 Men & Women 2024 Zone 5 Tournament).

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 i Kampala muri Uganda ku kibuga cya Lugogo Indoor Arena.

Amakipe yagiye gukina uyu mukino yari yatsinzwe imikino ibanza, aho u Rwanda rwatsinzwe na Uganda, mu gihe Tanzania yari yatsinzwe na Kenya.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira Tanzania iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 14 y’u Rwanda.

Mu gace ka kabiri, Tanzania yatangiye gutsinda amanota menshi yongera ikinyuranyo. Ku rundi ruhande, Nibishaka Brigitte yafashije u Rwanda gutsinda amanota menshi nk’umwe mu bagenderwaho.

Igice cya mbere cyarangiye Tanzania ikomeje kuyobora umukino n’amanota 36 kuri 35 y’u Rwanda.

Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nke ku mpande zombi kuko yamaze iminota itatu ntayirabona inota. Uko iminota yazamukaga, Mahoro Emelyne na Nibishaka bakomeje kuyitsindira amanota menshi.

Aka gace karangiye, u Rwanda rwigaranzuye Tanzania rugasoza ruyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50.

Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kwegerana ikinyuranyo ari gito cyane ariko u Rwanda rukagenda imbere. Mu minota ibiri ya nyuma y’umukino, Tanzania yatsinze amanota abiri yayifashije kuwuyobora.

Ku isegonda rya nyuma, u Rwanda rwahawe ‘lancer franc’ ebyiri gusa rutsinda imwe byatumye umukino urangira rutsinzwe amanota 70 kuri 69, ruba rutsinzwe bwa kabiri muri iyo mikino ikomeje kubera i Kampala.

Ikipe y’Igihugu y’Abahungu yo yitwaye neza ku mukino ubanza itsinda Kenya amanota 81-52. Iyi kipe irasubira mu kibuga kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 ikina na Uganda saa kumi n’ebyiri z’i Kigali.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE