Basangiye n’Abashinwa amafunguro yo mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura basangira n’abaturage b’icyo gihugu amafunguro gakondo yo mu Rwanda, bishimira ibyagezweho mu gihugu cyabo.

Mu byo basangiye harimo ibigori bitetse, ibirayi n’amateke bigeretse ku bishyimbo, imyumbati iteguwe mu buryo bwa gakondo, n’ibindi.

Wabaye umwanya wo kugaragaza umwihariko w’u Rwanda mu mafunguro muri icyo gihugu cyihariye ku mafunguro ateguranwa ubuhanga kandi ashingiye ku muco waho.

Ku wa Gatandatu, ni bwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 300 bijihije uyu Munsi Mukuru wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Wari umwanya wo kwishimira ibyagezweho, guhamya ingamba z’igihe kirekire no gushimangira umuco w’ubumwe no gukunda Igihugu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Ambasaderi James Kimonyo, yibukije abitabiriye ko umuganura ari umwanya wo kuganuzanya, kwishimira ibyagezweho, guhiga ibizakorwa umwaka utaha.

Yavuze kandi ko Umuganura ufasha mu gukomeza umuco n’indangagaciro zirimo gukorana umurava, gukunda igihugu, ubumwe no kwirinda amacakubiri.

Ibyo birori nanone kandi byaranzwe no no guhemba abanyeshuri basoje neza amasomo n’imikino gakongo nk’Igisoro, imyidagaduro igaragaza umuco nyarwanda, kuvuga amazina y’inka, amahamba.

Umuhanzi w’injyana gakondo Massamba Intore na we ari mu bataramiye abitabiriye ibyo birori byaranzwe n’umunezero ku Banyarwanda n’inshuti zabo.

ku Munsi w’Umuganuura basangiye amafunguro nyarwanda arimo ibigori, ibirayi, n’amateke bigeretse ku bishyimbo
Abashinwa bishimiye kubyinda indirimbo gakondo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo, yakomoje ku gaciro ko kwizihiza Umuganura
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE