Bangladesh: Umwuzure wahitanye batanu ibihumbi bavanwa mu byabo

Kuri iki Cyumweru, abayobozi bo muri Bangladesh batangaje ko abantu batanu bapfuye abarenga 100.000 bari mu kaga gakomeye kubera ko imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yibasiye Amajyaruguru ya Bangladesh.
Ikinyamakuru Arab News cyatangaje ko Sherpur ari kamwe mu Turere twibasiwe cyane mu majyaruguru, aho abayobozi baho batangaje ko bafite ubwoba ko ibihingwa cyane cyane umuceri bishobora kuba byangiritse.
Ibikorwa remezo birimo imihanda byangiritse cyane ku buryo kugera mu duce twibasiwe bigoye. Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Sherpur, Torofdar Mahmudur Rahman, yavuze ko bari kugerageza gutanga ubutabazi.
Yagize ati: “Icyo dushyize imbere ni ugutabara abantu tukabimurira ahantu hatekanye kandi tukabaha ibikoresho by’ibanze.”
Ingabo z’Igihugu zifatanyije n’inzego z’ubutabazi batabaye bifashishije ubwato na kajugujugu mu kurokora abaturage ndetse batanga ibikoresho by’ibanze ku basizwe iheruheru.
Impungenge zikomeje kwiyongera kubera imvura nyinshi ishobora kugira ingaruka ku bihingwa byiganjemo umuceri kandi itagabanutse ishobora guhungabanya ubukungu bw’Igihugu.
Imvura nyinshi yateje imyuzure iherutse kwibasira Uburasirazuba bwa Bangladesh yasize ihitanye abarenga 70 ndetse yangiza ibifite agaciro karenga miliyari y’amadolari.
Umuryango w’Abibumbye nabandi bafatanyabikorwa batangaje ko batanze miliyoni 134 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo gutabara abibasiwe nibi biza.
Mu mwaka wa 2015 Isesengura ry’Ikigo cya Banki y’Isi gishinzwe isesengura, (World Bank Institute Analysis), ryagaragaje ko abantu miliyoni 3,5 muri Bangladesh bashobora kwibasirwa n’umwuzure kandi abahanga mu bya siyansi bavuga ko bigenda byiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ku Isi.
