Bamurushije amafaranga bamutwara umukunzi bimutera guhimba igisigo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umusizi Muheto Gad ubarizwa mu itsinda ry’Ibyanzu, avuga ko gukundana n’umukobwa agatwarwa n’abasaza bamurusha amafaranga byamuteye guhimba igisigo yise “Uzankumbura”.

Muri icyo gisigo hari aho agira ati: “Anyizeza ubufasha uko abigomba ati kumwe mujya mushoberwa nzahaguma ubwo nishyiraho ngo mfite unkunda uwo mwari abakambwe bamugabanira ku rutara, [..] ngo ijoro ryiza Cher ntazi ko abimbwira yiseguye igituza cya ntuza umumenyera aya salon akarenzaho n’ay’inzara.”

Aganira n’Imvaho Nshya Muheto yatangaje ko icyo gisigo yagihimbye ashingiye ku nkuru mpamo ye, ariko nyuma yo kugishyira ahagaragara yasanze ibyamubayeho ari utuntu duto.

Ati: “Iki gisigo gishingiye ku nkuru mpamo yanjye, urabona nubwo tukiri bato hari igihe dukubagana tugakunda, usibye ko atari n’icyaha njye byambayeho, nakunze umukobwa nza gusanga musangira n’abakambwe bamuha aya Salon.”

Yongeraho ati: “Gusa aka ni akantu gato ku nkuru mpamo yanjye, hari igihe ujya kwa muganga uzi ko urwaye ariko wareba abo usanzeyo ukumva wanabavura, nasanze ari ikibazo gihuriweho n’abantu benshi, kuko nagiye nakira ibitekerezo by’abambwira ko nabavugiye ibintu nkumva ibyabo biranarenze.”

Uyu musizi avuga ko ibyamubayeho bitigeze bimuca intege ngo yumve ahuzwe abakobwa bose, kuko yizera ko hari igihe azabona uwo bazahuza, ari nayo nama agira abahura n’ibyo bibazo bikabaviramo kumva ko batazashaka.

Ati: “Mfite urukundo rwinshi cyane, niba umwe byanze nkunda undi ubuzima bugakomeza, nta mpamvu yo kwangira abantu rimwe kuko umwe yaguhemukiye, n’abandi bahuye n’icyo kibazo nabasaba kudahurwa abakobwa bose cyangwa ngo babatakarize icyizere, ahubwo bakagerageza amahirwe ahandi kuko abantu bose si bamwe, kubera ko hari abatera icyizere abakobwa bakiyahuza ibindi bintu birimo n’ibiyobyabwenge kandi ni byo bibi.”

Ni igisigo yashyize ahagaragara mu gihe we na bagenzi be bo mu itsinda Ibyanzu barimo gutegura igitaramo kiba buri gihembwe bise ‘Siga sigasira’ aho bazaba bataramira abakunzi b’inganzo y’ubusizi giteganyijwe kubera Camp Kigali tariki 31 Mutarama 2025.

Ni igisigo kimaze iminsi 9 gishyizwe ahagaragara, kikaba kimaze kurebwa n’abasaga ibihumbi umunani, gikundwa n’abasaga 700, gifite ibitekerezo 173.

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE