Bamenya yikomye abitotombera ibihembo bitangwa mu marushanwa

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya asanga abantu bahora bitotombera itangwa ry’ibihembo mu marushanwa atandukanye abera mu Rwanda bakwiye kujya bategura ayabo.
Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’uko hashize iminsi mike muri Sinema hatanzwe ibihembo na Mashariki, kuri filime zitandukanye n’abakinnyi bazo n’abanditsi bazo mu Rwanda.
Ubwo yabazwaga uko abona uko itangwa ry’ibihembo rya Mashariki ryagenze, Bamenya yavuze ko yemeranya n’ibyakozwe kandi abahembwe bari babikwiye.
Yagize ati: “Ni irushanwa ryateguwe n’Abanyarwanda ariko akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abanyamahanga, rero uwatwaye igihembo wese yagombaga kuba hari abantu yinjije muri Sinema (ari umuproducer), kandi umuntu wese washyizwe ku rutonde yemerewe guhatana yahawe amafaranga.”
Yongeraho ati: “Abatabyemera rero bazategure ibyabo, niba uri umuhanzi ukaba wiyemera ko urusha abandi igikombe ntikirengeje ibihumbi 100, uzagende ukigure ukihereze.”
Bamenya avuga ko ririya rushanwa rya mashariki ryari risanzwe ribaho mu Rwanda, ariko ryaje guhagarara imyaka igera kuri itandatu, kubera ibintu byo kutanyurwa k’ababa barushanyijwe.
Mu bihembo byahatanirwaga uyu mwaka, Bamenya yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza (Best Actor Iziwacu Tv Series), muri iryo rushanwa ryari ryongeye kubera mu Rwanda.
Uyu muhanzi avuga ko mu mwaka utaha azatangira gukora filime zirangira, hamwe n’indi mishinga ariko mu mwaka wa 2026 akaba ari bwo azongera kugaragara mu itangazamakuru amurikira abakunzi be ibyo azaba yari ahugiyemo mu 2025.