BAL 2024: Umunyarwanda Gaga mu 10 bazasifura Kalahari Conference

Umusifuzi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda Didier Gaga yashyizwe mu basifuzi 10 basifura imikino ya Basketball African League yo mu gace Kalahari Conference izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo guhera tariki 9 Werurwe kugeza 17 2024.
Gaga w’imyaka 41 n’inshuro ya gatatu agiye gusifura iyi mikino guhera mu mwaka wa 2021.
Kalahari Conference ni imikino izitabirwa n’amakipe arimo Cape Town Tigers (Afurika Y’Epfo), Dynamo Basketball Club (Burundi), FUS Rabat Basketball (Morocco) na Petro de Luanda (Angola).
Usibye Kalahari Conference hazakinwa Nile Conference izakinirwa mu Misiri Guhera tariki 19 Mata kugeza 27 2024 kuri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex ikazitabirwa namakipe arimo Al Ahly (Misiri), Al Ahly Tripoli (Libya), Bangui Sporting Club (Central African Republic) and City Oilers (Uganda).
Hari kandi na Sahara Conference izakinirwa i Dakar Muri Senegal kuva tariki 4 Gicurasi kugeza 12 2024 izitabirwa namakipe arimo APR (Rwanda), US-Monastir (Tunisia) ifite igikombe cya 2022, AS Douanes (Senegal) na Rivers Hoopers (Nigeria).
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda uko ari ane ni yo azakomeza mu mikino ya ¼ yose akaba atandatu.
Kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani azahurira i Kigali mu mikino ya kamarampaka n’iya nyuma kuva tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024 muri BK Arena.
Mu gihe Gaga azayobora imikino Kalahari, undi musifuzi w’u Rwanda Jean Sauveur Ruhamiriza azasifura imikino muri Nile Conference.