Bakero yiyemeje kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA mu bikorwa by’iterambere

Ku wa Mbere taliki 14 Gashyatare 2022, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 9 yagiriye mu Rwanda, uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya FC Barcelone ndetse na Real Sociedad muri Espagne, Jose Maria Bakero yijeje ko agiye kuba umujyanama wihariye w’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’umupira w’amaguru cyane cyane mu birebana no guteza imbere impano z’abakiri bato.
Nk’uko tubikesha FERWAFA, Jose Maria Bakero azanafasha mu guhugura abatoza, mu iterambere ry’ibikorwa remezo, gufatanya mu gushakira abakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano amakipe bakinamo hanze y’u Rwanda akoresheje ubunararibonye bwe ndetse no gufasha FERWAFA kugirana amasezerano y’ubufatanye mu iterambere na shampiyona ya Espagne “ La Liga” n’ibindi.
Mu gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda uyu Munsi Bakero yabonanye na Minisitiri wa Siporo @AuroreMimosa ari kumwe na Perezida wa FERWAFA @CafuOli baganira ku bufatanye mu iterambere rya⚽ rishingiye ku bato, guhugura abatoza,gukorana na La LIGA n'indi mishinga azafatanyamo na FERWAFA pic.twitter.com/tF6jn0UuJr
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 14, 2022
Uyu munyabigwi w’ikipe ya FC Barcelone, Jose Maria Bakero ari kumwe n’umugore we yageze mu Rwanda taliki 05 Gashyantare 2022 yakirwa na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier.
Welcome to Rwanda Mr. Bakero. Enjoy your stay. Murakaza neza!
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 5, 2022
Benvingut a Ruanda Sr. Bakero gaudeix de la teva estada aquí.@CafuOli @Nkusiedmond pic.twitter.com/AYXypj6rk3
Taliki 06 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguye no kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Today, on his 1st day of his stay in Rwanda, Barcelona Legend Jose Maria Bakero and his wife visited Kigali Genocide Memorial to pay respects to the victims and learn more about the 1994 Genocide against the Tutsi.
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 6, 2022
@CafuOli @HenryMuhireh @Nkusiedmond pic.twitter.com/jGnGZZQXd9
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, taliki 07 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero yasuye ishuri ry’umupira w’amaguru, Dream Team Academy n’ Intare FA.
Ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwe mu Rwanda, umunyabigwi Jose Maria Bakero wakiniye Barcelona ubu akaba ashinzwe kuyishakira abakinnyi yasuye Dream team Academy & INTARE FA mu gihe hakomeje ibiganiro byo gufatanya na FERWAFA mu bijyanye no kuzamura impano z'abakiri bato. pic.twitter.com/KcF5khH8B7
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 7, 2022
Nyuma yo gusura amarerero y’abana bigishwa umupira, taliki 08 Gashyantare 2022, Bakero yahuye n’abatoza b’amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu “Amavubi” mu rwego rwo kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye bwe mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse nk’umwe mu bashinzwe gushakira ikipe ya FC Barcelona abakinnyi bafite impano ku Isi.
Uyu munsi Bakero yahuye n'abatoza b'amakipe yo mu kiciro cya mbere cy'abagabo n'abagore ndetse n'abatoza b' @AmavubiStars mu rwego rwo kubasangiza ubumenyi n'ubunararibonye bwe muri⚽ nk'umukinnyi ndetse nk'umwe mu bashinzwe gushakira Barcelona abakinnyi bafite impano ku isi. pic.twitter.com/xFXdL8Jezk
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 8, 2022
Taliki 09 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero ari kumwe n’umugore we basuye Pariki y’igihugu y’ibirunga aho barebye ingagi zo mu misozi.
In partnership with @RDBrwanda Bakero and his wife today visited Volcanoes National Park to trek mountain gorillas.
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 9, 2022
Thank you @cakamanzi for giving this Barcelona Legend a chance to experience one of the greatest wildlife experience in the world of trekking.#VisitRwanda pic.twitter.com/2bMvS2UEpN
Jose Maria Bakero nyuma yo gusura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, taliki 11 Gashyantare 2022 yasuye Pariki y’igihugu y’Akagera.
Ku munsi wa 6 w'uruzinduko rwe mu rwego rw'ubufatanye na FERWAFA mu iterambere ry'umupira w'amaguru rishingiye ku bakiri bato uyu munsi Jose Maria Bakero yasuye pariki y'Akagera ku bufatanye na @RDBrwanda
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 11, 2022
Ejo azitabira umukino wa @MukuraVS na @rayon_sports muri @PrimusLeague pic.twitter.com/nokSZL7piQ
Taliki 12 Gashyantare 2022, Jose Maria Bakero yakurikiranye umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye i Huye aho ikipe ya Mukura yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Bakero yakurikiranye umukino wa @PrimusLeague @MukuraVS yatsinzemo @rayon_sports 1-0 hamwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA @HenryMuhireh ndetse na Komiseri ushinzwe iterambere @Nkusiedmond
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 12, 2022
FC Barcelona legend Bakero witnessed @MukuraVS 1-0 win over @rayon_sports in the #PNL pic.twitter.com/0qCskgIvlk
Mbere y’uyu mukino ariko, Jose Maria Bakero yasuye irerero rya Gihisi Football Center riri mu Karere ka Nyanza.
Mu nzira yerekeza i Huye kureba umukino wa @MukuraVS na @rayon_sports Bakero yasuye irerero rya ⚽ Gihisi FTC ryo muri @NyanzaDistrict ari kumwe na Komiseri @Nkusiedmond.
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 12, 2022
On his way to Huye to watch #MVSRAY in @PrimusLeague Bakero visited Gihisi Football Center in Nyanza. pic.twitter.com/8CSZjxlvF7
Ubwo yasozaga uruzinduko rwe, taliki 14 Gashyantare, Jose Maria Bakero aherekejwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier babonanye na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa bagirana ibiganiro ahanini byibanze ku bufatanye mu iterambere ry’umupira w’amaguru rishingiye ku bakiri bato.
This morning @AuroreMimosa received for a courtesy visit and a working session in her office Mr. José Marı́a Bakero Escudero former @FCBarcelona legend who has been in Rwanda for the past week to #visitrwanda and discuss with the @FERWAFA on partnership prospects. 1/2 pic.twitter.com/0aOG9l3ipd
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) February 14, 2022
Jose Maria Bakero ubu ufite imyaka 58 y’amavuko yabaye umukinnyi wo hagati mu ikipe ya FC Barcelone kuva 1988 kugeza 1996 aho yakinnye imikino 329 muri rusange ndetse anatwarana na FC Barcelone ibikombe 13.