Bahawe miliyoni bayibyaza 800.000 Frw mu mezi atandatu

Itsinda ry’abaturage 62 bo mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, barabyinira ku rukoma nyuma y’uko inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bahawe bamaze kuyibyaza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 mu gihe cy’amezi atandatu gusa.
Ni inkunga bahawe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bayishora mu bworozi bw’inkoko zibaha umusaruro w’amagi uko bukeye bukira.
Iryo tsinda rigizwe n’abagore n’urubyiruko batari bafite ibyo bakora ariko bahamya ko iyo nkunga yabahinduriye ubuzima bagatangira kwiteza imbere.
Mutuyimana Claudine, umwe muri abo baturage bahawe inkunga, yavuze ko uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko wamufashije kuva mu bwigunge abona icyo akora.
Ati: “Aho dutangiriye ubworozi bw’inkoko ubu natangiye gukora ku mafaranga aho nsigaye niha icyo nkeneye. Nahoraga mu mwenda umwe ariko ubu urabona ko ncyeye nigurira imyambaro nkeneye; ndabona ibintunga n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.”
Munana Jean Marie Vianney na we agira ati: “Turashima inkunga twahawe kuko yatumye dukanguka turakora. Ni urugero rw’imiyoborere myiza iri mu gihugu cyacu kuba umutwe wa politiki umanuka ugafasha mu gukemura ibibazo by’abatyrage. Uyu munsi rero ubu dufite icyerekezo cyo kwagura ibyo dukora bikarushaho kutwongerera ubushobozi.”
Peter Ndamukunda ushinzwe imishinga no kuzamura abatishoboye mu Ishyaka DGPR, avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gusaranganya ubushobozi byatangirijwe mu Murenge wa Kiramuruzi bagamije kubigeza mu Mirenge yose y’Akarere Ka Gatsibo.
Yakomeje avuga ko bagiye gukomereza mu Murenge wa Rugarama na Murambi.
Hon Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa DGPR, avuga ko bafite ingamba zo kugira uruhare mu bikorwa bihindura imibereho myiza y’abaturage, bikajyana no gukomeza kwegera abanyamuryango babo bagategurira hamwe gahunda zigamije iterambere.
Ati: “Twifuje gusangira umuganura n’aba banyamuryango kugira ngo turebere hamwe ibimaze kugerwaho n’intambwe bari gutera mu kwiyubaka no kubaka igihugu. Hari abo twababumbiye mu makoperative tubaha inkunga hagamijwe kubafasha kugira ibikorwa bakora bibateza imbere.”
Uretse ubworozi bw’inkoko ubu hari no gutegurwa ubworozi bw’ingurube bugakorwa n’urubyiruko ndetse n’abagore.

