Bahagaritse kureba filimi bakundaga kubera abazikina bavuyemo

Bamwe mu bakunzi ba Sinema nyarwanda bababazwa n’uko bakunda filimi bakayikurikira ariko igihe cyagera umukinnyi agasezera akavamo, bigatuma bacika intege zo gukomeza kuyireba, bikagira n’abo biviramo kuzireka bitewe no kubona igitekerezo cyayo gihinduwe.
Baganira n’Imvaho Nshya bayitangarije ko bibaye ngombwa hajya hakemurwa ibibazo bitumye abakinnyi basezera, kuko bakeka ko akenshi biba bishingiye ku mafaranga aba atabonetse.
Akariza Mwiza Gaella, avuga ko yakundaga gukurikira filimi zirimo iyitwa Umuturanyi, City maid na The Secret, ariko aza gucika intege kubera guhinduka kwazo kuko byatumye abihirwa.
Yagize ati: “Ntabwo nongeye kureba City maid kubera ko abakinnyi bagiye bashiramo, Nicky mba ndamubuze, Nadia biba birivanze, bihindura isura pe, hazamo abakinnyi bashya, ngera aho nshika imbaraga zo gukomeza kuyireba kandi narayikundaga pe. Bibaye byiza umuntu yajya atangira gukina filimi akayisoza.”
Ishimwe Emilienne avuga ko yakundaga filimi zitandukanye ariko abakinnyi batangiye kuzivamo akabona ko igitekerezo cyazo cyahindutse yahisemo kuzireka burundu.
Ati: “Ntibibura kukubabaza, nka njye byambayeho kuri filimi zitandukanye, ku buryo nabonye filimi ihindutse burundu ntangira gucika intege, ugasanga niba nakurikiranaga buri gace ntangira kujya ndeba kamwe sinakarangize nkagera aho nkayireka burundu.”
Yongeraho ati: “Erega nta bidasanzwe n’iyo byaba ari n’ibibazo by’amafaranga byabaye hagati y’umukinnyi na nyiri filimi twumva batubwira nk’abakunzi bayo nibura tugatanga uruhare rwacu ariko umukinnyi akagumamo, aho kugira ngo twumve dutengushywe.”
Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge akaba na nyiri filimi Umutiranyi, avuga ko kuba umukinnyi yava muri filimi bidaterwa n’uko yagiranye ikibazo na nyiri filimi, ahubwo biterwa n’impamvu nyinshi.
Yagize ati: “Ntabwo umukinnyi ava muri filimi kubera ko yagiranye ikibazo na nyirayo, filimi ni inkuru umuntu ayivamo bitewe n’uko inkuru iteye, ntabwo filimi ikinwa bitewe no kuboneka cyangwa kutaboneka kw’abakinnyi runaka.”
Akomeza agira ati: “Umuntu ashobora kuva muri filimi ku giti cye arongowe n’umugabo udakunda ko akina filimi, ashobora kuyivamo bitewe n’uko nyirayo abona utagitanga umusaruro cyangwa atishimiye imihembere, nta muntu uramba mu kazi runaka, icyo nababwira ni uko umuturanyi ugihari kandi ukomeje kuba mwiza nk’ibisanzwe.”
Mazimpaka Jones Kennedy umwe mu bamaze igihe muri Sinema nyarwanda, avuga ko ibirimo gusezera kw’abakinnyi no gutakaza ubwiza kwa filimi ku bakunzi bayo ari ikimenyetso cyo kubura k’ubunyamwuga.
Ati: “Sinema nyarwanda irimo gukura ariko turacyafite imbogamizi z’utuntu dutandukanye, ukumva ngo filimi yataye agaciro kandi yari igafite, cyangwa ngo abakinnyi bayo bayivuyemo, iyo hatangiye kuzamo utwo tuntu bigaragaza ko nta bunyamwuga, umuntu wese ushaka kujya mu ruganda rwa Sinema nabanze asobanukirwe ngo ararushakamo iki.”
Uyu mugabo avuga ko sinema ayifata nk’igiti cya kawa uhinga ukacyuhira kikazaguha umusaruro ushimishije, bityo ko umuntu winjira muri sinema akwiye kumenya icyo ayishakamo kugira ngo ashobore guhinga cyane azeze.
Nubwo bimeze bityo ariko, Mazimpaka avuga ko afite icyizere cy’uko uruganda rwa sinema nyarwanda ruzarushaho gukura gihari, kuko hari inzego z’ubuyobozi kandi n’abajya muri urwo ruganda bakwiye kuzisunga bakagirwa inama z’uko barushaho kuruteza imbere.
