Babangamiwe n’irimbi riri mu marembo y’Umujyi wa Musanze

Umujyi wa Musanze ni uw’ubukerarugendo uyobokwa n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye no mu mihanda itandukanye ku Isi baza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biharangwa.
Gusa abagana uyu mujyi n’abawutuyemo binubira irimbi riri mu marembo yawo mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, akaba ari ryo umuntu ahita abona yinjira mu mujyi.
Bifuza ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza ba mukerarugendo ibyiza bya Musanze ko iri rimbi ryakwimurwa.
Mpamyarugamba Faustin wo mu karere ka Gicumbi, umwe mu bakunze kuruhukira mu Mujyi wa Musanze na Rubavu, avuga ko iyo abonye imva z’abantu akiri mu marembo y’umujyi yumva ahindutse ukundi.
Yagize ati: “Ubundi isura y’umujyi uyibwirwa n’ibyiza biba biri mu marembo yawo, ariko Umujyi wa Musanze wo waraducanze. Ni gute aho gutera indabyo, kwandika ibyapa byifuriza ikaze abagana uyu mujyi bahisemo kuzana irimbi hariya? Ku bwanjye hari aho ubuyobozi bwibeshye bujya kuzana irimbi hariya, abashinzwe ubwiza bw’Umujyi wa Musanze cyane ubukerarugendo iki kintu bacyiteho.”
Muhorakeye Juliette na we ukunda gutemberera mu Mujyi wa Musanze na azanye na bagenzi be baje mu Kinigi gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko irimbi rya Gacaca rimubuza amahwemo acyinjira mu mujyi.
Yagize ati: “Reba ririya rimbi riri hafi n’umuhanda wa Kaburimbo ukora nk’ibilometero bine urireba kuko riri hakurya y’umuhanda ku kasozi keza gate? Uzi nka buriya ahubwo iyo bahubaka hoteli nziza tukajya tuharuhukira, turya amafi yo muri Mukungwa?”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo cyo kuba irimbi riri mu marembo y’Umujyi wa Musanze, cyatumye Nyobozi y’Akarere yicara isanga rikwiye kuhava mu rwego kunoza ubwiza bw’umujyi.
Yagize ati: “Natwe nka Nyobozi y’Akarere ka Musanze twasanze kuri uriya musozi hadakwiye irimbi mu by’ukuri, twebwe twarangije kwemeza ko rikurwaho rikajya mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Kabilizi, mu bilometero bike uvuye hariya riri kandi ubutaka bwarabonetse. Umushinga twawushyikirije Njyanama y’Akarere dutegereje ko ishyiraho umukono.”
Kuri ubu muri ririya rimbi batangiye guteramo ibiti mu rwego gusukura umujyi hashyirwaho ibiti bizana umwuka mwiza cyane ko mu minsi iri imbere rizaba ryahavuye.
Ibindi bisaba ko ibikoresho byubatse imva n’abahashyinguye byitezweho kwimurwa hakurikijwe amategeko agenga amarimbi.
Iri rimbi ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2020.
Habimana patrick says:
Gicurasi 3, 2024 at 5:49 pmRwox birakwiyeko ryimurwa kuko riteje isurambi umugi mwiza nkuriya
lg says:
Gicurasi 4, 2024 at 3:03 pmMujye mwubaha abantu bitabyimana kuko namwe muvuga ibyo ntawe uziko azongera kuhanyura birashobokako nawe uyu munsi ejo wajyanwa mwirimbi imibili yabavandimwe ababyeyi abana nincuti zacu aho bashyinguye mubonye hateye isesesemi hateye umwanda kuburyo kubona imva zabo nabyo bituma mugira ikirungurira bamwe bati iyo myanda ikwiye gutwikwa abandi ngo iyo twibereye mwiraha ntidukwiye kubona abo bapfu mbega ubwirasi kera nubu hamwe bashyingura mungo none abantu baruhukiye hakurya kumusozi ngo ntidushaka kubabobona hariya mwashatse iyo mujya badapfa ririya limbi.ntirikwiye kwimuka kuko hali abadapfa batanapfusha babishaka ahubwo bazashake indinzira itabamo ilimbi