Ba rwiyemezamirimo bongerewe ubumenyi banoza imikorere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ba rwiyemezamirimo 32 bahuguwe mu gihe cy’amezi ane, bahabwa ubumenyi bugamije kubafasha kurushaho kunoza imikorere mu bucuruzi butandukanye, bahuguwe na AMI (African Management Institute) ku bufatanye na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD).

Ndatabaye Justin ushinzwe ishoramari muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, BRD yatangarije Imvaho Nshya ko ayo mahugurwa atuma ba rwiyemezamirimo barushako kunoza ubucuruzi bwabo bakabukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Abashoramari, ba rwiyemezamirimo bagenewe amahugurwa abafasha kunoza ubucuruzi bwabo ku bufatanye bwa BRD n’ikigo African Management Insitute”.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Kanama ubwo hasozwaga ayo mahugurwa, ba rwiyemezamirimo bagahabwa n’inyemezabushobozi.

Ndatabaye yongeyeho ko BRD idatanga amafaranga gusa kuri ba rwiyemezamirimo, ahubwo igira uruhare no mu kubongerera ubumenyi.

Ati: “Mu nshingano zacu nka Banki Itsura Amajyambere ntabwo akazi kacu karangirira gufasha ba rwiyemezamirimo tubaha amafaranga gusa, dufite n’inshingano yo kubahugura, kubaha ubumenyi bubafasha ngo ibikorwa byabo bakora buri munsi babikore bafite ubumenyi bukenewe kugira ngo bikure nk’uko tubyifuza”.

Yongeyeho ko ari muri urwo rwego bagiranye amasezerano y’imikoranire na AMI, kugira ngo ba rwiyemezamirimo, abakiliya babo bahugurwe.

Ati: “Umusaruro ni uko ubu ngubu ibyo bakora bazabikora babifitemo ubumenyi, mu bijyanye n’ibaruramari, bakamenya ibyo bakora icyo byinjiza, ibisohoka, tukabafasha gushaka amasoko mu Gihugu, mu karere no hanze y’Igihugu tukanabafasha kubahuza n’abandi bashobora gukorana na bo kugira ngo ibyo bakora cyangwa se ibyo bacuruza bibone isoko”.

Kato Paul Umuyobozi mukuru wa porogaramu mu kigo African Managment Insitute yavuze ko amahugurwa yatanzwe kuri ba rwiyemezamirimo ku kuba bakwihanganira ibihe bigoranye. Hahuguwe 32 bo mu nzego 27 z’ubucuruzi zitandukanye harimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi.

Yagize ati: “Twarebye uko umuntu amenya ibijyanye n’imari, uko acunga abakozi n’uko abona amasoko, akaba yagenda agakorera n’ahandi ntahere hamwe akaba yakwagura imikorere ye n’aho akorera”.

Yakomeje avuga ko ikibazo ba rwiyemezamirimo bakunda guhura na cyo ari ubushobozi, imari ariko ni ngombwa ko babanza no kugira ubumenyi ku byo umuntu ashaka gukora.

Abahuguwe bashyikirijwe seritifika (Foto Nyiraneza J.)

Ati: “Ntabwo wacunga imari udafite ubumenyi bw’ibanze bwo kuba wakora ubucuruzi. Umuntu ashobora kuba afite iduka, nkaza nkakubaza nti ejo wacuruje iki ugasanga ntabizi niba utamenya ibyo wacuruje ejo n’ubundi n’ejo hazaza ntuzamenya kubikora. Ni gute, ni iki nakora kugira ngo mbashe kwiteza imbere mva ku rwego rumwe njya ku rundi? Ni gute namenya gukora ubucuruzi neza”?

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bahuguwe, Ganza Justus umuyobozi wa Kampani ikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga yavuze ko amahugurwa bahabwa aba agamije gufasha ba rwiyemezamirimo gukora ubucuruzi mu buryo bwa kinyamwuga.

Yagize ati: “Umwihariko ujyanye no gucunga neza umutungo, mu ntagiriro ikibazo cy’ibigo bikiri bito ntihaba  habonekamo ibice byose nko gushaka amasoko, imicungire y’imari ariko nyuma y’imyaka 2, 3 wajya kureba inyungu yagize ntigaragare.[….] gucunga imari bidatandukanye ugasanga umuntu arafata amafaranga. y’ubucuruzi akayakoresha mu bikorwa by’ingenzi ku mufuka we wajya kureba inyungu yagize bigatuma utamenya neza amafaranga y’ikigo ni ayahe, ibinjyanye n’isoko biri gukorwa ku gihe. Aya mahugurwa arafasha buri kigo ahari icyuhi bigatuma agenda arushaho kwiyubaka”.

Yavuze ko mu masomo bize nta muntu ugifite ikibazo kijyanye no kunoza ubucuruzi bwe, kuko abantu bafite ibitekerezo bitandukanye, wasangaga uko umwe abizi n’undi uko abizi babihuza bigatanga umusaruro.

Gucunga abakozi, gukoresha neza imari umuntu agakora imibare akamenya ibyinjiye n’ibisohoka. Ikindi ni uko benshi muri twe tuzashobora kwagura ubucuruzi haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Ndatabaye Justin ushinzwe ishoramari muri Banki Itsura amajyambere, BRD yavuze ko iyo banki idatanga amafaranga gusa, ahubwo igira uruhare mu gutanga n’ubumenyi (Foto Nyiraneza J.)

Mukamugema Melanie yavuze ko ayo mahugurwa yatumye babona uburyo bazamura ubucuruzi.

Ati: “Twabonye uburyo twazamura ubucuruzi bwacu tukazamura umusaruro, kugira imibare no gukorana imibare irebana n’ubucuruzi, ugakurikirana ibyinjira n’ibisohoka. Iyo bidakurikiranywe umuntu ashobora kutabona inyungu ikwiye”.

Yongeyeho ko ayo mahugurwa yakanguriye abantu kujya bakurikirana utuntu twose duto duto dukorwa mu bigo byabo bakazamura ibyo bakora bikabaha umusaruro. Hari benshi batajya babikurikira ariko ubu abantu benshi basobanukiwe ko bagomba gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi ku buryo bazazamura umusaruro, inyungu yabo ikazamuka.

Aimee Pacifique Ishema we yavuze ko amahugurwa y’amezi ane yatumye bashobobra gusobanukirwa uko bakomeza kugumana abakiliya babo ndetse bakabongera, gukurikirana ibijyanye no gucunga imari kimwe no kwita ku bakozi ari nako ababyaza umusaruro.

Abahuguwe bashimiye BRD na AMI bafasha ba rwiyemezamirimo gukora ubucuruzi bwunguka, bibafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo, bakagura amatsinda bakorana ndetse bakamenyera umwuga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE