Ba Perezida Kagame, Ruto na Nyusi beretse Afurika uko yatera imbere

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Kenya William Ruto n’uwa Mozambique Filipe Nyusi berekanye ko kwimakaza imiyoborere myiza ari inkingi ikomeye yageza ku iterambere rirambye Umugabane w’Afurika.

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, ubwo bahuriraga mu kiganiro cyagarukaga ku buryo bw’imiyoborere bushobora gufasha Afurika kunga ubumwe no kugira ijwi rimwe hagamijwe kugira uruhare n’umwanya ku meza aganirirwaho ibibazo by’Isi cyayobowe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos.

Ni ikiganiro cyabaye ubwo hasozwaga Inama y’iminsi ibiri y’Abayobozi bakuru b’ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum 2024) yari iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yasobanuriye abari muri iyo nama ko Umugabane w’Afurika wanyuze muri byinshi bibabaje birimo gusahurwa umutungo mu myaka yo hambere, maze ubyazwa umusaruro n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko abatuye Umugabane w’Afurika bakwiye kumenya ibibazo biwugarije bityo bagahera aho batahiriza umugozi umwe mu kubishakira ibisubizo.

 Ati: “Buri wese muri twe, yaba uri hano, abakuru b’ibihugu cyangwa abadukurikiye, abandi bayobozi n’abandi batari hano, bamenye ibibazo duhanganye na byo ku mugabane wacu. Hari ibibazo byinshi hirya no hino ku Isi, buri mugabane, buri gihugu gifite ibibazo byacyo byo guhangana na byo.”

Yavuze ko Abanyafurika hari byinshi bungukira kuri bagenzi babo ndetse n’abandi ku migabane y’Isi icyakora yavuze ko icyatuma batera imbere ari uko hakwiye kujyaho imiyoborere ihamye.

Yagize ati: “Ni iki kibura ubu, hari imiyoborere, ubumwe bufite intego hari ibintu byinshi dufite birimo ibitandukanye, ibyo dukeneye kandi abantu bashoboye gukora.”

Ibyo biradusaba kugira imiyoborere ihamye, gukora tubazwa inshingano, kwisuzuma ubwacu, ukareba ibyo wakoze ndetse n’imbaraga wari wiyemeje gushyiramo, Rero imiyoborere igomba gushingira kuri izo nzira maze ukabona umusaruro wifuza, uwo wari utegereje kugeraho”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiye kumva ko imiyoborere ari ijambo ryanditse gusa, ko ahubwo rigaragara no mu bintu bifatika, uburyo abantu bumva ibintu ndetse ikaba yanashyirwa mu mibare.

Ati: “Ku mugabane wacu hari byinshi tugomba gukora ntabwo bizatubera byiza nidukomeza gupingana, dutungana intoki,  icyo ntekereza  ni uko tugomba guha abaturage ibyo tubagomba kandi bigakorwa ku mugabane wose”.

Perezida wa Kenya Dr William Ruto mu gushyigikira ibyo Perezida Kagame yavuze, we yavuze ko kugira ubuyobozi bwiza bikwiye gutangirira mu miryango.

Ati: “Ndemera cyane ibyo Perezida Kagame amaze kuvuga bigomba gushingira ku miyoborere, igihugu cy’u Bushinwa ni cyo kiyoboye Isi mu bukungu, ni ukubera imiyoborere ihamye ndetse n’ibyemezo bifatwa, kandi imiyoborere myiza ishingira ku buryo bwo gufata ibyemezo, kuyobora ni ugufata ibyemezo bikwiye.”

Uwo muyobozi yavuze ko ajya ahura n’imbogamizi mu gihe yafashe icyemezo cyiza abantu bakamubwira ko agomba no kugitekerezaho.

Ati: “Njyewe ntabwo natowe kugira ngo nongere ntorwe ahubwo natowe kugira ngeze igihugu ku iterambere […] ntabwo njyewe nkora ikintu abantu bashaka cyangwa se gikunzwe cyane ahubwo ndi mu mwanya wo guhitamo igikwiye, kandi murabizi icy’ukuri ntabwo gikundwa na benshi”.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yavuze ko Umugabane wa Afurika wanyuze muri byinshi bibi ariko igihe kigeze ngo abawutuye cyangwa n’abandi barekere aho kuwurebera mu ndorerwamo y’ibitagenda neza, aho ibintu byacitse n’ibindi biwugaragaza nk’ufite ibibazo gusa.

Ati “Ndatekereza ko ari ingenzi ko tugira izo ntekerezo zivuga ngo ntabwo dushaka kubona Umugabane w’Afurika buri gihe mu ndorerwamo y’ibitagenda neza, dukeneye kubona umugabane mu isura nziza.”

Inama ya Africa CEO Forum yasojwe kuri uyu wa Gatanu yitabiriwe n’abasaga 2000, ni ubwa kabiri ibereye mu Rwanda, iyaheruka ikaba yarabaye mu mwaka wa 2019.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE