Ba Ofisiye bato 45 basoje amahugurwa basabwe kubera icyitegererezo abo bayobora

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye ba Ofisiye bato bagera kuri 45 yasabye abitabiriye amahugurwa kuzashyira mu bikorwa ibyo bize neza kandi kinyamwuga bityo bakabera icyitegererezo abo bayobora.
Abagera kuri 45 basoje amahugurwa, ni abapolisi, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’ab’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ni amahugurwa y’imiyoborere yahawe ba Ofisiye bato icyiciro cya 12. Basoje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Ujeneza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’imiyoborere ahabwa ba Ofisiye bato
Yashimangiye ko inshingano zabo, ko atari ugushyira mu bikorwa amabwiriza gusa ahubwo ari ugutekereza cyane.
Akomeza agira ati: “Ni ugutanga inama zubaka, gutanga urugero rwiza mu miyoborere yabo ndetse no kubera icyitegererezo abo muyobora.”
Abanyeshuri 45 bitabiriye aya mahugurwa, bari bamaze amezi Atanu. Bimwe mu bikorwa bakoze ubwo bari ku masomo, basuye ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu.

