Ba Ofisiye 166 bashya binjiye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasoje amasomo ya ba Ofisiye 166 bigaga mu ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) riherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 ni bwo Minisitiri w’Intebe yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP).

Umuhango wo gusoza amahugurwa no gutanga ipeti ku bitegura kuba ba ofisiye icyiciro cya 01/23-24 witabiriwe n’abagize Guverinoma; Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude.

CG Murenzi Evariste, Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, DCG Muhisoni Rose Umuyobozi wungirije wa RCS n’abandi bayobozi bakuru b’uru rwego bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa ku ba Ofisiye bashya.

Witabiriwe kandi na Havugiyaremye Aimable, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NISS), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umushinjacyaha Mukuru , DCG Jeanne Chantal Ujeneza Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye RCS ko abagororwa ishinzwe bari ku kigero cyo kwiga kandi bakaba batsinda neza ibizamini bya Leta.

Yanashimiye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora bitewe n’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro itanga mu igororero kugira ngo abazafungurwa baziteze imbere nibagera mu muryango yabo.

Yakomeje avuga ko kuba abanyeshuri 166 barangije amahugurwa ari ikimenyetso cy’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere RCS.

Yagize ati: “Turabasaba gushyira imbaraga mu byo mwize.

Ntituzumve hari abagiye mu bikorwa bibi bihabanye n’akazi mwahawe.”

Guverinoma yasabye abarangije amahugurwa kugira imyitwarire itagayisha igihugu cyabo ahubwo ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire ihesha isura nziza igihugu cyabo.

Abanyeshuri barangije amahugurwa, bayatangiye tariki 09 Mutarama 2023.

ACP Eng Rutayisire, Umuyobozi w’Ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko abanyeshuri batangiye ari 180.

Abanyeshuri 66 bari basanzwe muri RCS mu gihe abandi 100 bavuye mu buzima bwa basiviri.

Abanyeshuri 10 bagiye gukomereza amasomo mu ngabo z’u Rwanda icyiciro cya 13 muri Rwanda Miltary Academy (RMA) i Gako mu Karere ka Bugesera.

Bize ibyumweru 75. Mu barangije harimo abakobwa 27 mu gihe abanyeshuri 4 batashoboye kurangiza amasomo kubera imyitwarire mibi.

Mu ishuri bize amasomo ashingiye ku mahame n’imikorere y’ibyerekeye abantu bafunze n’imyitwarire iranga abantu bafunze.

Bahawe kandi ubumenyi mu micungire y’amagorero ndetse n’iy’abantu bafunze, ubumenyi mu bijyanye n’umutekano, kuyobora abandi, kuba abanyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.

Bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri.

Mu gihe cy’amasomo bakoze imyitozo ituma bagira umubiri uzira umuze.

ACP Rutayisire yavuze ko bahawe umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Ati: “Twizeye tudashidikanya ko ubumenyi bahawe buzatuma banoza ubumenyi bwabo birushijeho.”

Abanyeshuri bahize abandi bahawe ibihembo. Uwaje ku Iyakaremye Eric, Niyonsenga Eugene na Kirabo Alice.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE