Aziz wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yitabye imana

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya CHUK.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 yemejwe n’umuryango we.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mufana, yongeye gushimangirwa n’buyobozi bwa Kiyovu Sports binyuje ku rubuga rw’abafana.

Ati: “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul-Azzizi uzwi nka Azziz. Akaba yazize uburwayi aguye mu Bitaro bya CHUK.”

Biteganyijwe ko uyu mufana ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa kabiri mu irimbi rya Nyamirambo.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Adamuzi says:
Gashyantare 11, 2025 at 1:16 pm

Pore Kubakunzi Ba Kiyovu Sports Ni Inkuru Ibabaje Kumuryangowe Abakunzi Bumupira Wamaguru Bose Bashenguwe Murupfurwe Byumwi Hariko Abakunzi Ba Kiyovu Sports Natwe Abafana Ba Rayon Sports Twihanganisije Umuryango Wa Nyakwigendera Ndetse Nabayovu Bakomeze Kwihangana .

Ndayishimiye says:
Gashyantare 12, 2025 at 3:02 am

Ntakundi buri wese niyo nzira kandi pore

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE