Ayra starr yifuza gukundana n’umuherwe watuma atandukana n’ubuzima bw’abanyamuziki

Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Afrobeat muri Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi nka Ayra Starr, yatangaje ko yifuza gukundana n’umuherwe watuma atandukana burundu n’ubuzima bw’abanyamuziki.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi yeruye agakomoza ku buzima bwe bw’urukundo, akanatangaza uwo amarangamutima ye yerekezaho, kuko akunda kubibazwa kenshi ariko ntagire icyo abivugaho.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Nigeria, aho yavuze ko ubuzima bw’ubwamamare bwuzuye ibishyushya ubwonko, bikaba bitatuma akundana n’umunyamuziki.
Yagize ati: “Ubuzima bw’ubwamamare buragoye, bubamo ibishyushya umuntu umutwe, sinifuza gukundana n’umunyamuziki, ahubwo numva nakundana n’umuherwe ku buryo natandukana burundu n’umunaniro ukabije wo mu muziki.”
Si ubwa mbere Ayra yumvikanye yinubira ubuzima bw’ubwamamare abamo, kuko aheruka gutangaza ko yiyumva nk’umuntu ushaje kubera kutabona umwanya uhagije wo kwiyitaho, kandi hari n’abantu ahura na bo bavutse mu myaka ya za 90 akabona bagifite itoto kumurusha, ari uwo mu 2002.
Uyu muhanzi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko atishimiye ibyo arimo kunyuramo nyuma yo gushyira ahagaragara alubumu ye ya kabiri yise The Year I turned 21 (TYIT21).
