Ayra Starr asigaye yiyumva nk’umuntu ushaje kubera kwiburira umwanya

Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat muri Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi cyane nka Ayra Starr avuga ko asigaye yiyumva nk’ushaje, kubera gukora cyane ntaruhuke bitewe na gahunda nyinshi zo gukurikirana ibikorwa abafite.
Yagarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, avuga ko yumva amaze kumera nk’umukecuru kubera guhora ahugiye mu bikorwa by’ubuhanzi bwe ntagire umwanya wo kuruhuka.
Yagize ati: “Nahuye kenshi n’abantu bavutse mu myaka ya za 90, babaga bashabutse kandi ubabonaho itoto none nge ndashaje kandi naravutse mu 2002. Nkwiye kuguma mu rugo nkaruhuka kuko uburyo ngenda maze gusaza kubera kutifatira umwanya.”
Agaruka ku bimutera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki we uyu muhanzi yavuze ko yizera ko uko akora cyane ari nako imbaraga ze zihabwa agaciro ku bakurikira umuziki we.
Ayra Starr ari muri Kenya aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we.
Ayra Starr yaherukaga kugaragariza abakunzi be ko arwaye ndetse ko umubiri we umugoye cyane, muri Kanama 2024, aho abinyujije ku mbunga nkoranyambaga ze, yabasabaga kumusengera akamera neza.
