Ayra Star yongewe mu bazataramira abazitabira ‘Giants of Africa 2025’

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Sarah Oyinkansola Aderibigbe, wamamaye nka Ayra Starr, yongewe mu bahanzi bazatarama mu Iserukiramuco ‘Giants of Africa’ riteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 2 Kanama 2025.
Biteganyijwe ko Ayra Starr azatarama mu gitaramo gisoza giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025, akazagihuriramo na The Ben, Kizz Daniel na Timaya.
Uretse Ayra Starr wongewe mu bazasoza, Alyn Sano na we yongewe mu bazatarama mu birori byo gufungura azahuriramo n’abarimo Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Chriss Eazy na Uncle Waffles bazaba bafatanya na Sherrie Silver.
Undi wiyongereye mu bazitabira Giants of Africa ni Kawhi Leonard wabaye MVP muri NBA usanzwe akinira Los Angeles Clippers muri NBA.
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze mu ndirimbo ze nka Rush, Commas, Bloody Sammaritan, Sability, All The Love n’izindi nyinshi.
Umuryango wa Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, watekerejwe na Masai Ujiri, Umunya-Nigeria nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.
Mu mwaka ushize wa 2024 iri serukiramuco ribera i Kigali ku nshuro ya mbere ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe.
Icyo gihe ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.
Muri uyu mwaka biteganyijwe kandi ko hazitabira urubyiruko 320 ruzaturuka mu bihugu 20 byo hirya no hino muri Afurika.

