Ayra Star yavuze ko hari abo yakomerekeje umutima

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeriya no mu Karere Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi cyane nka Ayra Starr, yavuze ko hari abantu yakomerekeje umutima mu bijyanye n’urukundo, ariko bitari ubushake bwe.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 21, mu kiganiro yagiranye na radiyo imwe mu zikorera muri Nigeria, yavuze ko nubwo atari mu rukundo ariko hari imitima yakomerekeje nubwo bitari mu bushake bwe.

Ati: “Ntabwo ndi mu rukundo, ariko nzaba mfite umukunzi vuba, hari abantu bake nakomereje imitima gusa ntibyari mu byifuzo byanjye. Niba narakomerekeje umutima w’umuntu uwo ari we wese, ntabwo byabaye ku bushake, ariko nubwo ndi njyenyine nizeye ko vuba aha nanjye nzaba mfite umukunzi.”

Ayra aherutse kuvuga ko yishimiye guhura na Rihanna, gusa ngo yatangajwe anatungurwa kurushaho n’uko yasanze uyu muhanzikazi w’icyamamare amuzi kandi amukunda.

Ayra Star amenyerewe mu ndirimbo zitandukanye harimo Rush, Honda, Stability, Commas, Bloody Samaritan n’izindi.

Uretse kuba ari umuhanzi ukunzwe ni n’umwanditsi, kuko ku myaka 16 gusa yakoraga ibijyanye n’imideri kugeza igihe yatangiriye urugendo rw’umuziki.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE