Ayabonga Lebitsa yasezeye Rayon Sports 

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umunya-Afurika Ayabonga Lebitsa wari ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na yo nyuma y’umwaka umwe n’igice ayikorera. 

Kugeza ubu ntiharamenyakana impamvu yatumye uyu mugabo atandukana n’iyi kipe.

Ayabonga Lebitsa yageze mu Rwanda muri Nyakanga 2023 azanywe w’Umunya-Tunisia Yamen Zelfani wari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports icyo gihe.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko nta gihindutse Corneille Hategekimana ari we ushobora gusimbura uyu mutoza w’Umunya Afurika y’Epfo, akongera gukorana na Robertinho muri iyi kipe aho bari kumwe mu 2018 batwara igikombe cya Shampiyona no muri Simba SC yo muri Tanzania.

Kugeza ku munsi wa 15 wa Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33 n’imikino ibiri y’ibirarane.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE