Autriche: Minisitiri w’Intebe yateguje ko azegura

Minisitiri w’Intebe wa Autriche Karl Nehammer, yatangaje ko agiye kwegura nyuma yuko habuze imishyikirano n’ubwumvikane mu biganiro hagati y’amashyaka akomeye yo muri iki gihugu.
Bivugwa ko Guverinoma n’andi mashyaka bananiwe kumvikana ku bijyanye no gushyiraho Guverinoma izira ubusumbane hamwe n’ishyaka ryigenga Freedom Party (FPO).
Karl atangaje ibyo nyuma y’umunsi umwe ishyaka ryigenga rya Neos ryikuye mu mishyikirano n’ishyaka rye rya ‘Conservative People’s Party’, ndetse n’ishyaka rya ‘Social Democrats’.
Yavuze ko nyuma yo kutumvikana agiye guhita ava ku butegetsi no ku buyobozi bw’ishyaka.
Yagize ati: “Nyuma yo guhagarika ibiganiro ngiye gukora ibi bikurikira; nzava ku butegetsi no ku buyozi bw’ishyaka mu minsi iri imbere.”
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko imishyikirano yananiranye kuko habuze ubwumvikane mu gusangira inyungu no guharanira iterambere ry’abayobozi mu buryo bwihariye.
Nehammer yashimangiye ko ishyaka rye ritazashyigikira Politiki zangiza ubukungu bw’Igihugu cyangwa zigahungabanya imisoro mishya.
Yavuze ko adashobora guha icyuho abiyita ko baharanira impinduka badahuriza ku bisubuzo bya buri kibazo ahubwo bagahora bashaka ibibazo aho kuzana ibisubizo.
Nehammer avuze ibyo hashize igihe atumvikana n’ishyaka rya Neos n’Umuyobozi waryo Beate Meinl-Reisinger, aho yavuze ko batagera ku iterambere mu gihe nta bwumvikane nta n’uruhare bagira mu mavugurura.
Imiterere ya Politiki ya Autriche yabaye amayobera ndetse nta buryo bwihuse bwo gushyiraho Guverinoma ihamye ku bwo kutumvikana.
Amategeko y’iki gihugu ateganya ko Perezida ashobora gushyiraho Guverinoma ariko amashyaka akayeguza.