Austria: Abantu babiri barimo n’umuyobozi w’akarere barashwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Polisi yo mu majyaruguru ya Austria yatangaje ko abantu bitwaje imbunda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere barashe babiri barimo n’umwe mu bayobozi bo mu mujyi w’Amajyaruguru y’iki gihugu nkuko babitangarije Ikinyamakuru CNN.

Franz Hofer yari Umuyobozi w’akarere ka Kirchberg ob der Donau, yishwe ubwo yari i Altenfelden, hafi y’umupaka w’u Budage.

Umuvugizi wa polisi, Ulrike Handelbauer, yatangarije CNN ko hari n’undi  mugabo wa kabiri waje kuraswa nyuma y’urupfu rw’uwa mbere.

Handelbauer yagize ati: “Nyirabayazana turimo dushakisha ashobora kuba yari yitwaje imbunda.”

Austria ni igihugu kiri ku mugabane w’u Burayi, kigizwe n’ihuriro rya Leta icyenda zirimo; Burgenland, Carinthia, Lower Austria, Upper Austria, Salzburg, Styria, Tyrol, Vorarlberg  Vienna.

Kiyoborwa na Perezida Alexander Van der Bellen, Umurwa mukuru wacyo ukaba ari Vienna, gituwe n’abaturage barenga   miliyoni kikaba gifite ubuso bwa 414,6 km².

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE