Australia: Abantu ibihumbi bigaragambije bamagana intambara ya Isiraheli muri Gaza

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Kanama 2025, abantu ibihumbi n’ibihumbi muri Australia bitabiriye imyigaragambyo y’amahoro mu rugendo bise ‘March for Humanity’, bamagana intambara n’ibikorwa bibi bya Isiraheli muri Palesitina.

Iyo myigaragambyo yitabiriwe n’Abanyapolitiki bakomeye muri icyo gihugu, abayobozi b’ibigo byikorera n’abo mu nzego za Leta yabereye ku kicaro cya Sydney Harbour Bridge nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwemeye ko ikorwa ndetse abayiteguye bayise icyemezo cy’amateka.

Abigaragambya bari bafite ibyapa byamagana intambara muri Gaza basaba agahenge ako kanya.

Biti: “Ikimwaro kuri Isiraheli, ikimwaro kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, turashaka agahenge nonaha.”

Bamwe mu bigaragambije bagaragaje akababaro batewe n’ibiri kuba muri Gaza aho abana n’abakuze bari kuba inzirakarengane bicwa n’amasasu ndetse n’inzara.

Iyo myigaragambyo yanenzwe n’Inama y’Abayahudi ba NSW, (NSW Jewish Board of Deputies) aho yavuze ko yababajwe n’icyemezo cy’Urukiko cyo kwemerera imyigaragambyo kubera ku kiraro cya Sydney.

Imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bwa Isiraheli muri Gaza yagiye ikorwa kenshi mu bihugu bitandukanye nko muri Gicurasi i London, mu Bwongereza abantu ibihumbi barigaragambije.

Hagati aho Isiraheli ikomeje kujya ku gitutu cy’amahanga ayisaba guhagarika ubwicanyi ndetse bimwe mu bihugu bikomeye nk’u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi biri kugaragaza ubushake bwo kwemeza ko  Palesitina yaba  nka Leta yigenga ariko bijyanye n’amabwiriza biteganyijwe ko azaganirwaho mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2025.

Intambara ya Isiraheli muri Gaza imaze guhitana abarenga ibihumbi 60 biganjemo abana
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE