Australia: Abaganga bakekwaho amacakubiri birukanywe ku kazi

Abaganga babiri bahagaritswe mu kazi nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkorambaga babwira umurwayi ko akwiye kujya mu kuzimu n’andi magambo asesereza ndetse ko batamuvura kuko ari uwo mu bwoko bw’Abayahudi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, Polisi ya Australia yatangaje ko aba bombi bakoraga mu Bitaro bya Sydney bari gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe.
Ayo mashusho yasakajwe ku rubuga rwa TikTok na Max Veifer, ukurikirwa cyane, uvuga ko ari Umunya- Isiraheli wahohotewe n’abo baganga.
Urubuga rwe aruhuriraho n’abantu bakorana ibiganiro mbonankubone ku ikoranbuhanga bakavugana ku ijambo ry’Imana n’ibindi biganisha ku iyobokamana.
Amashusho yabonywe n’ikinyamakuru BBC yafatiwe mu bitaro, umuganga yabwiraga Max Veifer ko afite “amaso meza” ariko akavuga ko ikibazo ari Umuyahudi.
Ibyo uwo muganga yabivuze mbere y’uko avuga ko abantu nka Max Veifer boherezwa mu kuzimu (Jahannam).
Nyuma haje kugaragara andi mashusho y’umugore uvuga ko umunsi umwe Max azapfa. Yagize ati: “Umunsi umwe igihe cya Max Veifer kizagera, kandi azapfa”.
Yongeyeho ko atajya avura abantu bo muri Isiraheli ahubwo abica. Ati:”Sinzamwitaho, nzamwica.”
Ayo mashusho yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaza ko ivangura iryo ari ryo ryose ridakwiye kwihanganirwa kandi abo bigaragaraho bose bagomba guhanwa n’amategeko.
Minisitiri w’Ubuzima wa Australia Ryan Park, yavuze ko hazakorwa “iperereza ryimbitse” kugira ngo harebwe niba nta ngaruka abo barwayi bahuye na zo, yongeraho ko isuzuma ry’ibanze ryakozwe n’ibitaro rigaragaza ko nta kintu kidasanzwe cyabaye.
Yongeyeho ko abo baganga bakuwe mu kazi kandi batazongera gukora ukundi kuko bakuwe muri sisitemu y’umwuga w’ubuganga.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yamaganye ayo mashusho avuga ko “ateye ikimwaro” nyuma y’uko akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye hadashize icyumweru Australia ishyizeho amategeko akaze ahana ibyaha bibiba urwango nyuma y’uko byagaragaye ko Abayahudi bacyibasirwa bakanahohoterwa.
Mu mezi ashize muri Australia hagaragaye ibyaha bifite aho bihuriye n’ivangura aho imodoka zabo zibasiwe n’uduce batuyemo bakagabwaho ibitero by’amagambo asesereza.