Audia Intore yambitswe Impeta y’urukundo

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo Audia Intore, yambitswe impeta y’urukundo na Cyiza Kelly uzwi cyane nka The Cyiza bari bamaze igihe bakundana, amusaba kuzamubera umugore.
Ni igikorwa cyabereye muri Hoteli imwe mu zikorera mu Mujyi wa Kigali, mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Audia Intore byabaye tariki 05 Gashyantare 2025.
Mu mafoto atandukanye n’amashusho agaragaza ibyishimo Audia Intore yasangije abakunzi be ko anyuzwe kandi ashimishijwe n’intambwe yateye.
Yagize ati: “Ni igihe cyo gukunda, akamwenyu hamwe n’umunezero uhoraho na nyuma yaho.”
Ntibyatinze n’umusore yahise yandika agira ati : “ Yego yawe yari iyanjye ( Your Yes was mine).”
Ni inkuru yasamiwe hejuru kandi yishimirwa n’inshuti zaba bombi, aho ku ikubitiro bifurijwe ishya n’ihirwe n’abarimo Nyabitanga wanditse kuri Instagram ko yishimiye intambwe bateye.
Ati: “Ni kwa kwezi k’urukundo naketse ko musaza wanjye atera urwenya none […] ndabamenyesha ko ari umugabo urinda ijambo rye ibihe n’ibihe. Unkubise icy’umutwe man, Imana ihire imigambi yanyu yose.”
Mu 2022, Audia mu kiganiro yigeze kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda yatangaje ko yahuye na benshi baba abamubeshya urukundo n’abamubwiza ukuri ariko yizera ko umuntu azubakana na we azamuhabwa n’Imana.
Icyo gihe yagize ati: “Abasore bakubeshya urukundo ntiwabura guhura na bo, gusa twakuze ababyeyi badutoza gusanga kuko bari aba Kirisitu, bakatubwira bati umuntu wawe uramusengera, gusa. Hari abantu baba bakubwira bati Audia ko uri mwiza ko utarashaka, gushaka ntabwo ari umuntu ugushakira, n’Imana igushakira, mu gihe itaragushakira ntabwo wakwicira inzira.”
Muri icyo kiganiro yavuze ko kuba umuntu yaba ari fiancé wawe bitavuze ko uhagarika kumusengera, kuko iyo atari igeno ryawe mushobobora gutandukana, ku buryo bisaba guhora usengera uwo muzabana kugeza mubanye, na nyuma ugakomeza kumusengera ngo Imana izabarindire umubano.
Muri icyo kiganiro kandi yari yaravuze ko umukunzi we bazabana agomba kuba ari umuntu ukunda ibyo akora kandi akamushyigikira.
Audia azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Simbi ryanjye yafatanyije na Bill Ruzima, Rwangabo, Nkubito, akaba aherutse gusubiramo indirimbo Mutamuriza ya Kamariza.

