AU yashimiye u Rwanda gutanga amakuru kuri Demokarasi n’Imiyoborere

U Rwanda rwahawe igihembo n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bwo guhiga ibindi bihugu by’Afurika mu gutanga amakuru ku birebana na Demokarasi n’Imiyoborere.
Ni igihembo rwaherewe hamwe na Togo nk’ibihugu byabaye indashyikirwa mu kwimakaza imitangire y’amakuru kuri Demokarasi n’imiyoborere ku mugabane w’Afurika.
Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu mu birori byateguwe na Komisiyo yiga ku Burenganzira bwa Muntu, Demokarasi n’Imiyoborere (HRDG) yamurikaga Raporo z’Ibihugu by’Afurika kuri Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere (ACDEG).
Ni ibirori byabaye nka kimwe mu bigize umusaruro w’Inama y’iyo Komite yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, ku wa 26 na 27 Nyakanga 2024.
Raporo z’Ibihugu by’Afurika kuri Demokarasi n’Imiyoborere ni gahunda yashyizweho guhera ku wa 30 Mutarama 2007 ishimangira ingingo zirebana n’Icyerekezo 2063 kandi ni n’inkingi ya mwamba y’indangagaciro zisangiwe za AU.
Amasezerano ashyiraho imitegurire y’izo raporo yemejwe n’ibihugu 38 kuri 55 bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
U Rwanda na Togo ni byo byamaze gutanga raporo zabyo, ukuhishimira kukaba gushingiye gushishikariza ibindi bihugu by’Afurika kubigiraho.
Amb. Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri AU na mugenzi we wa Togo Amb. Bankotine Batengue, bakiriye neza iryo shimwe ryagenewe ibihugu bahagarariye, bashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, basangiza abandi ubunararibonye ku birebana no gushyira mu bikorwa no gutanga amakuru kuri Demokarasi n’Imiyoborere.
Baboneyeho gusaba ibindi bihugu kurushaho kwiyemeza gushyira mu bikorwa iyi gahunda iGamije kwimakaza Demokarasi n’Imiyoborere myiza.
Amb. Natalina Edward Mou, uhagarariye Sudani y’Epfo mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika, ndetse akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo yita ku Burenganzira bwa Muntu, Demokarasi n’Imiyoborere (HRDG) yiyemeje gukomeza guteza imbere uburyo bwo gutangira amakuru ku gihe kuri izi nzego.