Asake arashinjwa na Se kumutererana mu burwayi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Se w’umuhanzi ufite inkomoko muri Nigeria, Ahmed Asake, uzwi nka Asake, yatakambiye abagiraneza abasaba kumufasha mu kwivuza indwara ya Stroke ashinja umuhungu we kumutererana mu burwayi bwe.

Odunsi, umaze igihe azahajwe n’iyi ndwara ifata mu bwonko, yifashishije imbuga nkoranyambaga yifashe amashusho asaba abagiraneza kumufasha akabona uburyo bwo kwivuza, avuga ko Asake yamwirengagije kuko aheruka kumubona agitangira kurwara mu 2022.

Muri ayo mashusho yagize ati: “Umunsi mwiza mwese, ni njye wabyaye Ahmed Asake umuririmbyi, ubushize namuhanze amaso muri Werurwe 2022, igihe uburwayi bwanjye bwatangiraga, nyuma yaho iyo namuhamagaraga ntiyanyitabaga.

Ati: “Nyamuneka mumfashe, nkeneye ubufasha bwanyu”.

Ibi bikozwe mu gihe uyu muhanzi yitegura kuzitabira Iserukiramuco ryitwa Yardland festival riteganyijwe kubera mu Bufaransa muri uyu mwaka.

Asake azwi cyane ku ndirimbo zitandukanye zirimo Lonely At The Top, Why Love, Remember n’izindi.

Asake ari kumwe na se umushinja kumurangarana mu burwayi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE