AS Kigali yatangiye imyitozo izakoresha arenga miliyoni 700 Frw

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe ya AS Kigali irimo abakinnyi batatu yatijwe na APR FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, ubuyobozi butangaza ko bateganya gukoresha arenga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni imyitozo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Nyakanga 2025, yabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi myitozo yagaragayemo Kategaya Elie na Dusabimana Olivier ‘Muzungu’ iyi kipe iheruka gutizwa na APR FC, ndetse na Kabanda Serge wahoze muri Gasogi United.

Ni mu gihe Mugiraneza Froduard na myugariro Franklin Onyeabor bari hanze y’ikibuga.

Nyuma y’imyitozo, Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Joseph, Ndayishimiye yatangaje ko umubare w’abakinnyi bavuye muri APR FC wari kwiyongera, ariko amategeko ntiyabyemera kuko ikipe itemerewe gutiza indi abakinnyi barenze batatu mu mwaka umwe w’imikino.

Ati: “Twagiranye amasezerano na APR FC iduha abakinnyi batatu ariko iyo amategeko ataza kutugonga twari kuba twarayikuyemo abarenze abo. Ni abakinnyi beza kandi bazadufasha.”

Ndayishimiye Joseph yakomeje avuga ko AS Kigali yiteguye kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, igerageza guhangana n’ibibazo by’amikoro yahuye na byo mu mwaka ushize aho bateganya izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 750 Frw zirimo izizava mu Mujyi wa Kigali n’andi azava mu bandi bafatanyabikorwa.

Ati: “Umwaka ushize twahuye n’ibibazo by’amikoro ariko muri uyu twatangiye turashaka ko tuzabigabanya cyane cyangwa tukabirangiza, ku buryo undi uzaza [2026/27] ikipe izaba ihagaze neza.”

Muri uyu mwaka w’imikino dukeneye miliyoni 750 Frw kugira ngo dushobore kuwurangiza neza kuko twawutangiye. Umujyi wa Kigali wadufashije kwishyura abatureze muri FERWAFA, uzakomeza no kudufasha ubu dufatanye agatoki ku kandi.

Abajijwe niba ikipe izabafasha kubaho idafite Shema Ngoga Fabrice mu gihe yaba atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yavuze ko n’ubundi uruhare rwe ruzakomeza kugera mu ikipe.

Ati: “Kuba Perezida wacu yiyamamariza kuyobora FERWAFA ni ishema kuri twe no ku mupira w’amaguru muri rusange. Ntabwo rero bizaduhungabanya kuko n’ubundi yadufashaga binyuze mu kigo cye cya Africa Medical Supply Ltd.”

Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 49.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE