AS Kigali yanganyije na Police FC muri shampiyona (Amafoto)
AS Kigali yanganyije na Police FC 0-0 mu mukino wabimburiye indi y’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni imukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagiye kuwukina idafite Byiringiro Lague wakuwe mu bandi kubera imyitwarire mibi na Emmanuel Okwi urwaye.
Uwo mukino witabiriwe n’abantu bake cyane watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana.
Mu minota 30, Police FC yarushijeho gusatira ariko Ani Elijah na Kirongozi Richard ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Ku munota wa 43 ‘ Ishimwe Christian yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina usanga Ani Elijah wari wenyine awuteye akurwamo n’ubwugarizi bwa AS Kigali.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatira cyane arema uburyo bwo gutsinda ariko ntibubyanzwe umusaruro.
Ku munota wa 60’ Police FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira mwiza wahinduwe na Ishimwe Christian mu rubuga rw’amahina usanga Gakwaya Leonard wari wenyine imbere y’izamu awuteye ujya hejuru.
Ku munota wa 71, Ishimwe Christian wari umaze guhusha uburyo bw’igitego yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Kirongozi arawuhusha
Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane na Police FC yasatiraga cyane binyuze ku mpira yahindurwaga ku ruhande rw’iburyo ariko bagera imbere y’izamu bagakina byinshi bidakenewe.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 17 mu gihe AS Kigali yafashe umwanya wa 12 n’amanota atanu.
Indi mikino y’Umunsi wa Karindwi izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025
Mukura VS vs Gasogi United saa 15:00
AS Muhanga vs Marines FC saa 15:00
Gorilla FC vs Amagaju FC saa 15:00
Etincelles vs Rutsiro FC saa 15:00
Musanze FC vs Gicumbi FC saa 15:00
APR FC vs Rayon Sports saa 15:00











