AS Kigali yaguye miswi na Gasogi united (Amafoto)

AS Kigali yanganyije ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino wabimburiye indi y’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025.
Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye umukino akinira cyane mu kibuga hagati nta buryo bwinshi bwo gutsinda igitego ku mpande zombi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gukinira hagati cyane, uburyo bwo gutsinda ku mpande zombi bukomeza kuba buke.
Ku munota wa 60, AS Kigali yakoze impinduka Haruna Niyonzima na Kayitaba Bosco basimburwa na Rudasingwa Prince na Jospin Nshimirimana.
Izi mpinduka zafashije Ikipe y’Umujyi kwiharira umukino itangira gusatira izamu rya Gasogi United ndetse ibona uburyo bwo gutsinda igitego ariko ba myugariro bakomeza guhagarara neza .
Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati cyane ari nako uko iminota yagendaga umukino wagabanyaga umuvuduko bigaragara.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 34 mu gihe Gasogi United yafashe umwanya wa cyenda n’amanota 27.
Indi mikino y’umunsi wa 22 izakomeza ku wa Gatatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025
Bugesera FC izakira Muhazi United saa cyenda z’amanywa
Rutsiro FC izakira Gorilla FC saa cyenda z’amanywa
Musanze FC izakira Amagaju FC saa cyenda z’amanywa
Rayon Sports izakira Mukura VS saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Stade Amahoro.

