Ariel Wayz yasobanuye impamvu yise Album ye “Hear to stay”

Umuhanzi w’umunyarwandakazi uri mu bakunzwe mu Rwanda Ariel Wayz, yatangaje ko impamvu yahisemo kwita umuzingo we ‘Hear to Stay’ ari ukubera ko abantu badakunda kwita cyane kuri Album.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itanzamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2025, cyagarukaga kuri iyo album yitegura kumurika ku wa 8 Werurwe 2025.
Uyu muhanzi avuga ko guhitamo kuyita “Hear to stay” ari uko yabonaga abantu badakunda guha agaciro Album z’abahanzi.
Yagize ati: “Numvise abenshi bavuga ko ‘Hear’ mvuga isobanura ‘hano’ ariko mu by’ukuri ni ‘Hear’ yo kumva, kubera ko mu rugendo rwanjye kuva ntangiye umwuga wanjye wo kuririmba, mbona Album ari ikintu badaha agaciro, sinzi aho bipfira. Album iraza ikarangira, icyo nakoze kuri ubu ni ugusaba kumva bakahaguma kuko ntababeshye album ni ikintu kirushya.”
Ariel Wayz avuga ko ‘kumva ukahaguma’ yavugaga, yashakaga gusobanura ko iyo wumvise album y’umuhanzi ukayumva neza yose ukayikunda bituma nawe aguma mu muziki, kuko ibyo abahanzi bakora babiterwamo inkunga n’abakunzi b’ibihangano byabo.
Uyu muhanzikazi avuga ko urugendo rwe rw’umuziki arufata nk’intambwe ikomeye kandi imugaragariza gukura mu muziki, kuko yaruboneyemo ibitari bike.
Ati: “Mu rugendo rwanjye rw’umuziki byagenze neza, bigenda nabi, ni ibisanzwe nkuko bigenda mu kazi kose. Mbona ngeze ahantu hashimishije, nakoze amakosa menshi ariko ikiruta byose narize nkaba mpai, mpaguma.”
Ariel Wayz avuga ko yahisemo kuzamurika album ye tariki 08 Werurwe 2025, kubera ko ari umunsi mukuru we nk’umwana w’umukobwa
Ati: “Ni umunsi mukuru wanjye, rero ku munsi wanjye mbyaye umwana ntako bisa.”
Biteganyijwe ko Ariel Wayz ari busogongeze album ‘Hear to Stay’ inshuti ze hamwe n’abakunzi b’ibihangano bye kuri uyu mugoroba tariki 04 Werurwe 2025 mu cyitwa ‘Listening Party’




