APR WVC na Gisagara VC begukanye irushanwa rya ‘Memorial Kayumba 2025’

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ikipe ya APR WVC mu bagore na Gisagara VC mu bagabo, zombi zegukanye Irushanwa rya Volleyball “Memorial Kayumba” ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye, by’umwihariko mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, ariko hakaba haritabajwe n’ibindi bibuga birimo ibya Petit Séminaire Virgo Fidelis na Kaminuza y’u Rwanda.

Yari inshuro ya 15 iri rushanwa riba mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha), witabye Imana mu 2009.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari rigabanyije mu bice bine ari byo Volleyball, Koga, Beach Volleyball ndetse no gusiganwa ku magare.

Muri Volleyball harimo abagabo n’abagore bakina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, abagabo bakina Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun) ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga.

Mu bagore, APR yegukanye Igikombe cya Memorial Kayumba 2025 nyuma yo gutsinda Kepler WVC amaseti 3-2 (24-26, 25-8, 20-25, 25-13, 15 – 10) ku mukino wa nyuma.

Muri ½, APR y’Umutoza Peter Kamasa yari yatsinze East Africa University Rwanda amaseti 3-0 (25-18, 25-18, 25-16) naho Kepler WVC itsinda RRA VC amaseti 3-1 (25-20, 21- 25-21, 22-25, 28-26).

Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe na RRA VC itsinze East Africa University WVC amaseti 3-1 (25-18, 22-25, 25-18, 25-21).

Mu bagabo, igikombe cyegukanywe na Gisagara VC itsinze East African University amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-18) naho mu ngimbi, Gisagara Volleyball Academy yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-0 (25-21, 25-13, 25-16).

EAUR yegukanye umwanya wa kabiri
APR WVC yongeye kwisubiza Irushanwa rya Memorial Kayumba yegukanye mu 2024
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE