APR WBBC yahawe itike yo kwitabira ’Africa Women Basketball League 2024’

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 18, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

APR WBBC yahawe itike yo gukina ”Women Basketball League Africa 2024” izabera i Dakar muri Senegal guhera tariki 6-15 Ukuboza 2024, nyuma gusoza ku mwanya wa gatatu mu Mikino ya Zone V yabereye muri Zanzibar mu ntagiriro z’uku kwezi.

APR WBBC ni imwe mu makipe yitwaye nza muri Zone V, ariko mu mukino wa ½ itsindwa na REG WBBC, zombi zo mu Rwanda, bituma itabona itike yo gukomeza. Ibyo byari bisobanuye ko amakipe abiri yahise abona itike yo kwitabira Africa Women Baskteball League, yari REG WBBC na Al Ahly WBBC, yageze ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na KPA yo muri Kenya zihatanira umwanya wa gatatu, yitwaye neza itsinda amanota 85-51, itsindira umudali w’Umuringa w’iri rushanwa, ndetse n’umukinnyi wayo Italee Lucas ahembwa nk’umukinnyi mwiza mu gutsinda amanota atatu.

Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA), ryamaze kwemeza ko APR WBBC na yo igomba kuzahagararira Akarere ka gatanu mu Mikino Nyafurika ya Africa Women Basketball League, ikazajyana na REG WBBC ndetse na Al Ahly yo mu Misiri yegukanye igikombe.

APR WBBC yemerewe kuzakina Africa Women Basketball League 2024
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 18, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE