APR WBBC yageze muri ½ cy’Imikino Nyafurika, REG WBBC irasezererwa

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

APR WBBC yatsinze Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota (59-49), igera muri ½ cy’Imikino Nyafurika (Africa Women’s Basketball League) mu gihe REG WBBC yo yasezerewe nyuma yo gutsindwa na ASC Ville de Dakar amanota 61-56.

Iyi mikino ya ¼ yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024 i Dakar muri Sénégal aho iyi mikino iri kubera.

Umukino watangiye wegeranye cyane. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 15 kuri 14 ya FBA.

Mu gace ka kabiri, FBA yazamuye amanota yatsindaga ndetse isoza n’igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 23 ya APR WBBC.

Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane abarimo Grace Tolo na Aminata Konate batsindira FAB, mu gihe Sheina Pellington na Kierstan Bell batsindiraga Ikipe ya APR WBBC.

Mu gace ka nyuma APR WBBC yagarukanye imbaraga nyinshi, Italee Lucas akorera mu ngata bagenzi be, atsinda amanota menshi ari nako bazamura ikinyuranyo bigaragara.

Aka gace karangiye, Ikipe ya APR WBBC yagatsinzemo amanota 22 kuri 6 ya FBA.

Umukino warangiye APR WBBC yatsinze Friends of Basketball Association amanota 59 kuri 49.

APR WBBC yageze muri ½, aho izahura n’itsinda hagati ya Ferroviário Maputo na Jeanne d’Arc, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu saa tanu z’ijoro.

REG WBBC yasezerewe

Umukino wa REG WBBC na ASC Ville de Dakar wari uhanzwe amaso cyane kubera iyi kipe yari mu rugo.

REG WBBC yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi, ibifashijwemo na Nezerwa Ines na Aminata Ly.

Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 18-8.

ASC Ville de Dakar yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Couna Ndao na Lanay Keys bayitsindira amanota menshi ari nako igabanya ikinyuranyo.

Aka gace karangiye, iyi kipe yagatsinzemo amanota 15-11. Igice cya mbere kirangira, REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 29 kuri 23 ya ASC Ville de Dakar.

REG WBBC yiminjiriyemo agafu mu gace ka gatatu, Kayla Pointer ayitsindira amanota menshi yiganjemo atatu. Aka gace karangiye yongereye ikinyuranyo.

ASC Ville de Dakar yasubiranye mu gace ka nyuma imbaraga zikomeye, Kamite Dabou na Foune Sissoko bayitsindiraga amanota menshi. REG yakitwayemo nabi cyane kuko yagatsinzemo amanota 7 gusa kuri 20.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye, amakipe yombi anganya amanota 55-55 bityo hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.

Iyi minota Ikipe y’i Dakar yayikinnye neza, ari nako Dabou atsinda amanota menshi.

Umukino warangiye, ASC Ville de Dakar yatsinze REG WBBC amanota 61-56.

Muri 1/2 iyi kipe izakina na Al Ahly yo mu Misiri yatsinze CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 89 kuri 36.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE