APR FC yongeye gutakaza inganya na Gasogi United

APR FC yanganyije ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona
wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, kuri Kigali Pele stadium.
Muri uyu mukino Gasogi United yari yakiriye ni yo yatangiye isatira cyane izamu APR FC harimo ishoti ryatewe na Mugisha Joseph hafi y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa karindwi APR FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira Hakim Kiwanuka yahaye Byiringiro Gilbert, na we awuterekera neza Ouatarra wari wenyine mu rubuga rw’amahina, ariko ateye ishoti umupira ujya hejuru cyane.
Ku munota wa 27, APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Dauda Seidu yahaye Djibril Ouatarra,wari mu rubuga rw’amahina arekuye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Daouda awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Mugisha Gilbert asimbura Hakim Kiwanuka.
Ni nako byagenze Kuri Gasogi United, Ndukumana Danny asimbura Muderi Akbar
Ku munota wa 54, APR FC yahushije igitego cyabazwe APR FC ku mupira Byiringiro Gilbert yahaye Mugisha Gilbert, uyu yinjira mu rubuga rw’amahina neza, acenga myugariro wa Gasogi, ateye mu izamu Daouda wari uhagaze neza awukuramo.
Ku munota wa 61, Gasogi United yahushije igitego ku mupira watewe na Mbaye Alliuone, asigaranye wenyine na Ishimwe Pierre, ateye mu izamu uyu munyezamu awukuramo, Joseph asubijemo Pierre arongera awukoraho ujya hanze.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe na APR FC yashakaga igitego cy’itsinzi ariko ba myugariro ba Gasogi United bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ikipe y’ingabo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 aho irushwa na Rayon Sports ya mbere inota rimwe.
Gasogi United yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 26.
Indi mikino y’umunsi 21 izakomeza ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025
Musanze izakina na Kiyovu Sports
Marine izakina na Amagaju FC
Bugesera FC ikine na Police FC
Mukura izakina na Rutsiro FC
Rayon Sports izakina na AS Kigali
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga
Gasogi United
Daouda Ibrahim (GK), Muderi AKbar (C), Iradukunda Axel, Bizimana Adolphe, Nduwayo Alexis, Udahemuka Jean de Dieu, Mugisha Joseph, Mbaye Alliuone, Kokoete Udo Ibiok, Hakim Hamiss na Ngono Guy Herve Elioundou.
APR FC
Ishimwe Pierre (GK), Niyigena Clement, Niyomugabo Claude (C), Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimirimana Ismael Pitchou, Yussif Seidu Dauda, Ruboneka Jean Bosco, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Djibril Ouattara Cheikh.



