APR FC yongereye amasezerano Clement na Yunusu, itandukana n’abakinnyi bane

Ikipe ya APR FC yemeje ko yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ba myugariro bayo Clement Niyigena na Yunusu Nshimiyimana ndetse itandukana n’abakinnyi bane barimo Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Placide bari basoje amasezerano yabo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, ni bwo APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ikipe kandi yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi bane barimo Omborenga Fitina wari umazemo imyaka irindwi.
Uyu mukinnyi akaba ari kuvugwa mu makipe yo hanze y’igihugu ndetse na mukeba Rayon Sports banagiranye ibiganiro.
Rwabuhihi Placide wari umazemo Imyaka ine we ntiyakunze kubona umwanya uhagije wo gukina.
Rutahizamu Yannick Bizimana wari umazemo Imyaka ine nawe ntiyabonye umwanya wo gukina.
Christian Ishimwe wari umazemo imyaka ibiri wayigezemo avuye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi we yamaze no kwerekeza muri Police FC.
APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino aho kugeza ubu imaze kugura Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.
Hari kandi Ishimwe Jean Rene na Byiringiro Gilbert bavuye muri Marines FC. APR FC izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 2024.


