APR FC yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso

APR FC yemeje ko yasinyishije Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso Cheick Djibril Ouattara, amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 yemeje ko yasinyishije uwo rutahizamu kugeza 2027.
Djibril Ouattara yaherukaga gutandukana na JS Kabylie iyoboye Shampiyona ya Algérie, yifuzwaga cyane na Ittihad Tanger ndetse amakuru menshi yavugaga ko iyi kipe yo muri Maroc yamaze kumwegukana.
Djibril yagiranye ibihe byiza na RS Berkane yo muri Maroc kuko yatwaranye na yo Igikombe cya CAF Confederations Cup, icyo gihe kandi yanatwaranye na yo ibindi bibiri by’imbere mu gihugu bya Throne Cup.
Ni umukinnyi wa gatatu ugeze muri APR FC nyuma y’Abanya Uganda babiri bakina basatira banyuze mu mpande, ari bo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.
APR FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, irushwa atanu na Rayon Sports FC iyoboye shampiyona.
APR FC kandi iri kwitegura umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari ifitanye na AS Kigali ku wa 28 Mutarama 2025.


