APR FC yatsinze Rayon Sports ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona ishyiramo amanota 13 irusha Rayon Sports.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 Kuri Kigali Pele Stadium.
Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gicuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zari zimaze guhura inshuro 101.
Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 32 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 43, zinganya imikino 26.
Muri iyo mikino 98 habonetsemo ibitego 257, harimo 122 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 135 ku ruhande rwa APR FC.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi ariko APR FC ikiharira umupira cyane.
Ku munota wa 4 APR FC yafunguye amazumu kuri Coup Franc yatewe neza na Ruboneka isanga Yunusu Nshimiyimana awugarura mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Ndiaye ntiyawugeraho Clement Niyigena awushyira mu nshundura.
Ku munota wa 16 Rayon Sports yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku makosa yakozwe n’umuzamu Pavel Ndzila wahaye umupira Muhire Kevin ashatse ab’imbere ba myugariro ba APR FC barahagoboka.
Ku munota wa 18 APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri ku mupira wazamukanywe na Victor Mbaoma awuterekeye Bosco Ruboneka Mugisha Francois aratabara awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 39 APR FC yongeye guhusha uburyo bwo gutsinda ku mupira yahererekanye mu kibuga hagati Claude ateye ishoti Aimable arawugarura, Usanga Shibboub, aterekera Omborenga ateye umupira usanga Bacca imbere y’izamu ateye n’umutwe umupira ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye isatira ishaka igitego cyo kwishyura ari nako APR FC ishaka igitego cya kabiri.
Ku munota wa 49 Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira bazamukanye begera urubuga rw’amahina rwa APR FC ariko umupira Roger ateye witambikwa na Clement.
Kugeza ku munota wa 60 Rayon Sports yihariye umupira hagati mu kibuga ari nako ibona Coup Franc nyinshi imbere y’izamu rya APR FC ntizigire icyo zibyara.
Ku munota wa 64 APR FC yakoze impinduka Shiboub na Claude basimburwa na Ramadhan na Mugisha Gilbert.
Nyuma yo gukora izi mpinduka APR FC yongeye kugera ku izamu rya Rayon Sports binyuze kuri Mugisha Gilbert wanyuraga ku ruhande rw’iburyo.
Ku munota wa 70 Rayon Sports yahushije igitego ku mupira Nshimiyimana Yunusu yateye nabi wisangira Charles Baale ateye ishoti rikomeye mu izamu Pavel Ndzila akora “Save” ikomeye arawugarura.
Ku munota wa 79 APR FC yatsinze igitego cya kabiri Ramadhan Niyibizi ku kazi gakomeye kakozwe na Ruboneka Bosco wacenze Mitima aramusubira, agarura umupira kwa Bacca maze Ramadhan ashyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 84 Rayon Sports yakoze impinduka Hadji na Mucyo Didier basimbura Serumogo na Arsene Tuyisenge.
Izi mpinduka ntacyo zafashije Rayon Sports ngo yishyure ibitego yatsinzwe.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera.
Ku munota wa 5 w’inyongera yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira wazamukanywe ku ruhande rw’iburyo n’abakinnyi ba APR FC usanga Omborenga wenyine mu rubuga rw’amahina awuterekera neza Victor Mbaoma ariko uyu awuteye usanga ubwugarizi bwa Rayon Sports buhagaze neza.
Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.
APR FC yagumye ku mwanya wa mbere igira amanota 58 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 13 mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona ya 2023-2024 irangire.
APR FC yari imaze imikino ine itsindwa na Rayon Sports mu marushanwa yose, yaherukaga ku yitsinda tariki 17 Ukuboza 2022 muri shampiyona igitego 1-0 cya Bizimana Yannick.
Undi mukino wabaye uyu munsi Muhazi United yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1.
Indi mikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024
Marines FC izakira Gorilla FC saa cyenda kuri Stade Umuganda.
Police FC izakira Gasogi United saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
