APR FC yatsinze Police FC, ikomeza gusatira Rayon Sports (Amafoto)

APR FC yatsinze Police FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025.
Muri uyu mukino APR FC yatangiranye imbaraga nyinshi maze ku munota wa karindwi ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakim kiwanuka n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Sheikh Djibril Outtara
APR FC yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu nkaho Hakim Kiwanuka yahaye umupira mwiza Denis Omedi ari imbere y’izamu gusa atinda kuwutera birangira bawumwambuye.
Ku munota wa 29 ikipe ya Police FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira Henry Msanga yari ahaye Ani Elijah arekura ishoti gusa Ishimwe Pierre aratabara.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka Hakim Kiwanuka na Lamine Bah basimburwa na
Mugisha Gilbert na Dauda Seidu Yassif.
Ku munota wa 47, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rutahizamu Djibril Ouattara ku mupira wagaruwe nabi na myugariro wa Police
Ku munota wa 55, APR FC yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Djibril Outtara kuri Penaliti nyuma yaho Mugisha Gilbert yari agushijwe mu rubuga rw’amahina na Achraf Mandela.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bitatu Police FC yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya APR FC ariko umunyezamu Ishimwe Pierre akomeza kuba ibamba.
Ku munota wa 90 Police FC yabonye igitego kimwe muri bitatu cyatsinzwe na Henry Msanga ku mupira yahawe na Akuki arekura ishoti riruhukira mu nshundura.
Ku munota wa 90+3′ Ikipe ya Polisi y’Igihugu yabonye Penaliti nyuma yaho umukinnyi wa APR FC akoze umupira, iyi Penaliti yatewe na Mugisha Didier ariko Ishimwe Pierre ayikuramo. Umukino warangiye APR FC yatsinze Police FC ibitego 3-1.
APR FC yahise yuzuza amanota 40 irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota abiri mbere y’uko amakipe yombi ahura ku wa 9 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro.


